Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
b Porofeseri Shapiro ntiyemera ko ubuzima bwabayeho biturutse ku irema. Atekereza ko ubuzima bwabayeho mu buryo bw’impanuka, ariko bakaba bataramenya neza uko byagenze. Mu mwaka wa 2009, abahanga bo muri kaminuza ya Manchester mu Bwongereza, bavuze ko bakoreye muri raboratwari yabo tumwe mu duce tugize ADN twitwa nikerewotide. Icyakora Shapiro yagize icyo avuga ku byo bakoresheje agira ati: “Ndabona rwose ibyo bitakugeza ku nzira yo gukora ARN.”