Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
a Tubwirwa n’iki ko Umwana yigishijwe na Se uburyo yari kuzakoresha yigisha? Zirikana ibi: kuba Yesu yarakoresheje imigani myinshi igihe yigishaga, byashohoje ubuhanuzi bwanditswe hasigaye ibinyejana byinshi mbere y’uko avuka (Zab 78:2; Mat 13:34, 35). Uko bigaragara, Yehova watanze ubwo buhanuzi, yagaragaje neza mbere y’igihe ko Umwana we yari kuzigisha akoresheje imigani.—2 Tim 3:16, 17.