Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
a Aha ngaha, Titus yari afite uburyo bwo gutsinda rwose. Nyamara kandi, ntiyashohoje ibyo yifuzaga gukora, mu buryo bubiri bw’ingenzi. Yasabye abantu kwishyira mu maboko ye, ku mahoro, ariko abayoboraga umurwa babyanga nta kuva ku izima, mu buryo budafututse. Kandi amaherezo igihe inkuta z’umurwa zari zaciwemo icyuho, yategetse ko urusengero rutarimburwa. Nyamara, rwaratwitswe rushiraho! Ubuhanuzi bwa Yesu bwari bwaragaragaje neza ko Yerusalemu yari guhindurwa umusaka, kandi ko urusengero rwari gusenywa burundu.—Mariko 13:1, 2.