Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
b Igihe Pawulo yafungirwaga i Roma ku ncuro ya kabiri, yasabye Timoteyo ko yamuzanira “ibitabo; ariko cyane cyane . . . iby’impu” (2 Timoteyo 4:13). Birashoboka ko Pawulo yari arimo asaba ko bamuzanira ibice by’Ibyanditswe bya Giheburayo, kugira ngo azajye abyiga ari muri gereza. Interuro ngo “cyane cyane . . . iby’impu,” ishobora kugaragaza ko hari hakubiyemo imizingo yanditswe ku mfunzo hamwe n’iyindi yanditswe ku mpu.