ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

a  Byagiye biba ngombwa ko Abakristo bamwe na bamwe bakoraga ku bitaro basuzuma icyo kintu gihereranye n’ubutware. Umuganga ashobora kugira ubutware bwo kwandikira umurwayi imiti cyangwa uburyo bukoreshwa mu kumuvura. N’ubwo uwo murwayi nta cyo yaba abyitayeho se, ni gute umuganga ubifitiye uburenganzira w’Umukristo yakwandikira umuntu guterwa amaraso cyangwa akanamukuramo inda, kandi azi icyo Bibiliya ivuga kuri ibyo bintu? Mu buryo bunyuranye n’ubwo, umuforomokazi ukora kwa muganga, we ashobora kutagira ubwo butware. Mu gihe aba arimo akora imirimo ye ya buri munsi, umuganga ashobora kumutegeka gufata amaraso no kuyasuzuma bitewe n’impamvu runaka, cyangwa akamutegeka kwita ku murwayi waje kwikuzamo inda. Mu buryo buhuje n’urugero rw’ibivugwa mu 2 Abami 5:17-19, ashobora kubona ko bitewe n’uko atari we ufite ubutware, akaba atari we wandikiye umurwayi guterwa amaraso cyangwa uri bumukuremo inda, ashobora gukorera uwo murwayi ibikorwa byo kumufasha. Birumvikana ariko ko agomba kwita ku cyo umutimanama we umubwira, kugira ngo ‘ahorane umutima utagira ikibi umurega imbere y’Imana.’​—Ibyakozwe 23:1.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze