Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
a Ibyo bitabo byombi apocryphes (bifashwe uko byakabaye bikaba bisobanurwa ngo “ibyahishwe”) na Pseudépigraphes (bifashwe uko byakabaye bisobanurwa ngo “inyandiko zitiriwe abatazanditse”) ni inyandiko za Kiyahudi zo kuva mu kinyejana cya gatatu M.I.C. kugeza mu kinyejana cya mbere I.C. Ibitabo bya Apocryphes byemerwa na Kiliziya Gatolika y’i Roma ko ari bimwe mu bigize urutonde rwemewe rw’ibitabo bya Bibiliya byahumetswe, ariko ibyo bitabo ntibyemerwa n’Abayahudi hamwe n’Abaporotesitanti. Ibitabo bya Pseudépigraphes akenshi usanga ari ibintu bagiye bongera ku nkuru za Bibiliya, bikitirirwa abantu bamwe na bamwe bazwi cyane muri Bibiliya.