Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
a Iyo mijisho ntiyagombaga kuvanwa mu bifunga byayo, kabone n’iyo Isanduku yabaga iteretswe mu ihema ry’ibonaniro. Ku bw’ibyo, imijisho ntiyashoboraga kugira ikindi kintu icyo ari cyo cyose ikoreshwa. Nanone kandi, nta muntu wagombaga gukora ku Isanduku; kuko iyo imijisho iramuka ivanywe mu bifunga, igihe cyose bari kuba bagiye kuyitwara byari kuba ngombwa ko Isanduku yera ikorwaho kugira ngo bongere guseseka imijisho mu bifunga. Ibivugwa mu Kubara 4:6 ku bihereranye no ‘guseseka imijisho mu bifunga,’ bishobora kuba byerekeza ku gutunganya imijisho bitegura gutwara iyo sanduku iremereye bayijyana aho babaga bagiye gukambika.