Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
a Urukuta rw’amabuye rw’akataraboneka, rwari rufite uburebure bwa metero 1,5, ni rwo rwatandukanyaga Urugo rw’Abanyamahanga n’urugo rw’imbere. Kuri buri ntera ingana kuri urwo rukuta habaga handitswe imiburo, imwe mu Kigiriki indi mu Kilatini, muri aya magambo ngo “ntihakagire umunyamahanga urenga uru rukuta ngo yinjire imbere kandi ngo arenge uruzitiro rukikije ubuturo bwera. Umuntu uwo ari we wese uzafatwa akicwa azaba yizize.”