Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
a Hari Bibiliya yo mu Gihisipaniya isobanura ko “mu Baperesi, mu Bamedi no mu Bakaludaya, abo bami bagiye gusura Yesu bari bagize itsinda ry’abatambyi bashyigikiraga ibyo gukoresha imbaraga ndengakamere, kuragurisha inyenyeri, no kuvura” (La Sagrada Escritura—Texto comentario por profesores de la Compañía de Jesús). Nyamara kandi, mu myaka yo hagati ya za 500 na 1500, abari bagize iryo tsinda ry’abami bagiye kureba Yesu akiri uruhinja, bagizwe abatagatifu bahabwa n’amazina: Melchior, Gaspar na Balthasar. Bavuga ko ibisigazwa byabo biri muri Katederali ya Cologne mu Budage.