Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
a Ayo magambo ashobora kuba yerekeza ku nshingano y’umukuru w’urusengero rwari ku musozi w’i Yerusalemu. Nijoro yagendagendaga mu rusengero kugira ngo arebe niba abarinzi b’Abalewi bari maso cyangwa niba basinziririye aho bararaga izamu. Iyo yasangaga umurinzi asinziriye yamukubitaga inkoni, kandi yashoboraga kumuhanisha gutwika imyenda y’inyuma kugira ngo amukoze isoni.