Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
b Mu gihe cyo gutura iryo turo rizungujwe ry’imigati ibiri isembuye, incuro nyinshi umutambyi yafataga iyo migati mu biganza bye byombi, akazamura amaboko maze akazunguza iyo migati avana mu ruhande rumwe agana mu rundi. Uko kuzunguza byabaga ari nko kumurikira Yehova ibyo bintu byabaga byatuwe—Reba igitabo Étude perspicace des Écritures, umubumbe wa 2, ipaji ya 850, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.