Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
a Umunyandanini aba afite imitekerereze irangwa no kugira umururumba cyangwa kurya akarenza urugero. Ku bw’ibyo, kuba umunyandanini bigaragazwa n’imyifatire umuntu agira ku bihereranye n’ibyokurya, ntibigaragazwa n’uko angana. Umuntu ashobora kuba atabyibushye cyane cyangwa se akaba ananutse ariko akaba ari umunyandanini. Ku rundi ruhande, rimwe na rimwe kubyibuha cyane biterwa n’uburwayi cyangwa bikaba byaterwa n’akoko. Ikibazo cy’ingenzi ni ukuba umuntu, uko yaba angana kose, arurumbira ibyokurya.—Reba “Ibibazo by’abasomyi” mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ugushyingo 2004.