Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
a Igihe Abisirayeli bavaga muri Egiputa, bari biteguye kwinjira mu gihugu Imana yari yarasezeranyije Aburahamu, ari cyo gihugu cya Kanani. Ariko igihe abatasi icumi bazaga bazanye inkuru mbi, abantu bitotombeye Mose. Bityo Yehova yavuze ko bari kumara imyaka 40 mu butayu, icyo gihe kikaba cyari gihagije kugira ngo abo Bisirayeli bigometse bashireho.