Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
c Iyo raporo (SIPRI Yearbook 2009) yanditswe n’umushakashatsi w’inzobere witwa Shannon N. Kile, uhagarariye umushinga ugenzura intwaro za kirimbuzi ukorera muri porogaramu ya SIPRI, ishinzwe kugenzura intwaro no kurwanya ikwirakwizwa ryazo. Yari afatanyije n’undi mushakashatsi ukora muri iyo porogaramu witwa Vitaly Fedchenko, hamwe n’umuyobozi w’umushinga ushinzwe gutanga amakuru ku birebana n’intwaro za kirimbuzi witwa Hans M. Kristensen. Uwo mushinga ugenzurwa n’urugaga rw’abahanga mu bya siyansi b’Abanyamerika.