Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
c Iyo nkuru irimo ingero ebyiri zigaragaza ukuntu babiteshaga agaciro. Urugero rwa mbere, ni uko Amategeko yagaragazaga neza inyama z’ibitambo abatambyi bagombaga kurya (Gutegeka kwa Kabiri 18:3). Ariko mu ihema ry’ibonaniro, abo batambyi babi bakoraga ibinyuranye n’ibyo. Urugero, igihe inyama zabaga zitangiye kubira, abagaragu babo bafataga igikanya bakakijomba mu isafuriya, maze umutambyi agahita atwara inyama iyo ari yo yose babaga bazamuye. Urugero rwa kabiri, ni uko iyo abantu bazanaga ibitambo byabo kugira ngo byoserezwe ku gicaniro, abo batambyi babi basabaga abagaragu babo kwaka ku ngufu inyama mbisi uwabaga azanye igitambo, mbere y’uko urugimbu rwacyo rwoserezwa Yehova.—Abalewi 3:3-5; 1 Samweli 2:13-17.