Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
e Imyaka hafi ya yose bivugwa ko abami b’Abanyababuloni bamaze ku ngoma, hari utubumbano twa kera tuvuga iby’ubucuruzi tubihamya. Iyo uteranyije imyaka yose abo bami bamaze ku ngoma, ukabara usubira inyuma uhereye kuri Nabonide, umwami wa nyuma wategetse i Babuloni, usanga Yerusalemu yararimbuwe mu mwaka 587 M.Y. Icyakora ubwo buryo bwo kubara bwashoboka gusa ari uko buri mwami yaba yaragiye ahita asimburwa n’undi, hadaciyemo imyaka runaka nta mwami uriho.