Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
a Byagenda bite se mu gihe bigaragaye ko urusoro rurimo rukura rufite ubusembwa, cyangwa hakaba hari insoro nyinshi zafashe? Umuntu atumye urusoro rudakomeza gukura abigambiriye, yaba akuyemo inda. Bwa buryo bw’ikoranabuhanga mu by’iyororoka bukunze gutuma hakura insoro nyinshi (ebyiri, eshatu cyangwa nyinshi), maze bikongera ibibazo, urugero nko kubyara igihe kitageze no kuva. Umugore utwite abana benshi ashobora gusabwa gutoranya abo asigarana, bigatuma umwe cyangwa benshi mu bo atwite bicwa. Ibyo byaba bihwanye no gukuramo inda ku bushake, kandi biba ari ukwica.—Kuva 21:22, 23; Zab 139:16.