Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
a Ibivugwa muri uwo mugani wa Yesu, ni ibintu byari bisanzwe mu muco no mu migenzo y’icyo gihe. Abayahudi babonaga ko kwakira abashyitsi ari iby’ingenzi cyane. Kubera ko umuryango wakoraga imigati ihagije yo kurya buri munsi, iyo yabaga ishize, kujya gusaba mugenzi wawe byabaga ari ibisanzwe. Nanone iyo babaga ari abakene, abagize umuryango bose bararaga hasi mu cyumba kimwe.