Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
b Paragarafu ya 8: [2] Kimwe mu bintu bivugwa muri iyo mirongo ni ‘uguteranyiriza hamwe abatoranyijwe’ (Mat 24:31). Ku bw’ibyo, biragaragara ko abasutsweho umwuka bose bazaba bakiri ku isi icyiciro cya mbere cy’umubabaro ukomeye kirangiye, bazajyanwa mu ijuru igihe runaka mbere y’uko intambara ya Harimagedoni itangira. Ibyo bihinduye ibisobanuro byatanzwe kuri iyo ngingo mu “Bibazo by’abasomyi,” byasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Kanama 1990, ku ipaji ya 30 (mu gifaransa).