Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
a Nk’uko tubisoma mu Byakozwe 20:29, 30, Pawulo yagaragaje ko mu matorero ya gikristo hari ‘kwaduka abantu bagoreka ukuri kugira ngo bireherezeho abigishwa.’ Amateka agaragaza ko nyuma yaho hatangiye kubaho itandukaniro hagati y’abayobozi b’idini n’abayoboke babo. Byageze mu kinyejana cya gatatu byaramaze kugaragara ko “umuntu ukora iby’ubwicamategeko” ari itsinda ry’abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo.—Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nzeri 2003, ku ipaji ya 6 kugeza ku ya 7.