Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
b Umunsi wakurikiye Pasika, ni ukuvuga itariki ya 15 Nisani, wari umunsi wa mbere w’Umunsi Mukuru w’Imigati Idasembuwe, kandi buri gihe witwaga Isabato. Mu mwaka wa 33, Isabato yabaga buri cyumweru (kuwa gatandatu) na yo yabaye ku itariki ya 15 Nisani. Kubera ko izo Sabato zombi zahuriranye, uwo munsi wiswe Isabato ‘ikomeye.’—Soma muri Yohana 19:31, 42.