Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
a Hari impamvu dushobora kwemera ko abenshi mu bari aho babaye Abakristo. Ibyo tubibwirwa n’uko mu rwandiko Pawulo yandikiye Abakorinto, yabise ‘abavandimwe magana atanu.’ Nanone yongeyeho ko ‘abenshi muri bo bari bakiriho, ariko abandi barasinziriye mu rupfu.’ Ku bw’ibyo, birashoboka ko Pawulo n’abandi Bakristo bo mu kinyejana cya mbere bari baziranye n’abantu benshi biyumviye iryo tegeko rya Yesu.