Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
b Muri Ezekiyeli 37:1-14 no mu Byahishuwe 11:7-12, havuga ibyabaye mu mwaka wa 1919. Ubwo buhanuzi bwo muri Ezekiyeli buvuga ibirebana n’uko abagize ubwoko bw’Imana bose bongeye gusenga Imana by’ukuri mu mwaka wa 1919, nyuma yo kumara igihe kirekire cyane bari mu bunyage. Ariko mu Byahishuwe 11:7-12 ho havuga ibirebana n’uko mu mwaka wa 1919 hashyizweho itsinda rito ry’abavandimwe basutsweho umwuka kugira ngo bayobore abagize ubwoko bw’Imana.