Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
a Uko igihe twaba tumaze dukorera Yehova cyaba kingana kose, twifuza gukomeza gukura mu buryo bw’umwuka kandi tukarushaho kunonosora umurimo tumukorera. Intumwa Pawulo yagiriye Abakristo bagenzi be inama yo kudacogora. Mu rwandiko yandikiye Abafilipi, harimo inama zadufasha kwihangana mu mibereho yacu ya gikristo igereranywa n’isiganwa. Iki gice kiri butwereke uko twazishyira mu bikorwa.