Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
b IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Ababwiriza barimo barakora isuku mu Nzu y’Ubwami. Joe abaye aretse gukora kugira ngo aganire n’undi muvandimwe n’umuhungu we. Ibyo birakaje cyane Mike bakoranaga isuku. Aratekereje ati: “Joe yagombye kuba ari gukora none arimo kwiganirira.” Nyuma yaho, Mike yitegereje ukuntu Joe arimo yita kuri mushiki wacu ugeze mu za bukuru. Ibyo bimwibukije indi mico myiza ya Joe.