Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
b IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Aya mafoto uko ari atatu agaragaza ibintu biba mbere y’amateraniro, mu materaniro na nyuma yayo. Ifoto ya 1: Umusaza w’itorero arimo araha ikaze umuntu uje mu materaniro bwa mbere, umuvandimwe ukiri muto arimo gutunganya za mikoro, naho mushiki wacu araganira na mugenzi we ukuze. Ifoto ya 2: Abakiri bato n’abakuze barimo baratanga ibitekerezo mu Kigisho cy’Umunara w’Umurinzi. Ifoto ya 3: Umugabo n’umugore we bari gukora isuku mu Nzu y’Ubwami. Umubyeyi urimo gufasha umwana we gushyira amafaranga mu gasanduku k’impano. Umuvandimwe ukiri muto arimo arapanga ibitabo, naho undi muvandimwe arimo araganira na mushiki wacu ugeze mu za bukuru.