Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
c Hari igitabo kivuga ko abanyeshuri bicaraga hafi y’ibirenge by’abarimu babo. Abanyeshuri beza ni bo bavagamo abarimu kandi ako kazi ntikahabwaga abagore. Kubona Mariya yicaye hafi y’ibirenge bya Yesu, ashimishijwe no gutega amatwi ibyo yavugaga, byashoboraga kurakaza abagabo b’Abayahudi.