Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
a Kwibuka ibyatubayeho kera bishobora kuba byiza cyane. Ariko gukabya kubitekerezaho, bishobora gutuma tudakorera Yehova neza muri iki gihe. Bishobora no gutuma tudatekereza kuri paradizo nziza cyane Yehova yadusezeranyije. Iki gice kigaragaza ibintu bitatu tugomba kwirinda, kuko byatuma dukabya gutekereza ku bya kera. Turi burebe ukuntu amahame yo muri Bibiliya n’inkuru z’ibyabaye ku bavandimwe na bashiki bacu, byadufasha kubyirinda.