Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
a Itariki ya 27 Werurwe 2021 izaba ari umunsi wihariye ku Bahamya ba Yehova. Ku mugoroba w’uwo munsi, tuzibuka urupfu rwa Kristo. Abenshi mu bazitabira uwo muhango, bari mu itsinda Yesu yise “izindi ntama.” Ni ikihe kintu gishishikaje Abahamya bamenye ku birebana n’iryo tsinda mu mwaka wa 1935? Ni ibihe bintu byiza abagize izindi ntama bazabona nyuma y’umubabaro ukomeye? Iyo abagize izindi ntama bagiye mu Rwibutso, basingiza Imana na Kristo bate?