Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
a Kugira ngo umuryango wishime, buri wese mu bawugize aba agomba gusobanukirwa inshingano ye kandi agakorana neza n’abandi. Umugabo akwiriye kuyobora neza umuryango we, umugore akamushyigikira, abana na bo bakumvira ababyeyi babo. Uko ni na ko bigenda mu muryango wa Yehova. Imana yaturemye ifite umugambi kandi nidukomeza kuwuzirikana mu mibereho yacu, tuzaba mu muryango wayo iteka ryose.