Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
b IBISOBANURO BY’IFOTO: Kuba abantu bararemwe mu ishusho y’Imana bituma uyu mugabo n’umugore bagaragarizanya impuhwe n’urukundo kandi bakabigaragariza n’abana babo. Bakunda Yehova kandi bagaragaza ko bubaha impano Yehova yabahaye yo kugira abana, babatoza kumukunda no kumukorera. Aba babyeyi barimo barakoresha videwo kugira ngo basobanurire abana babo impamvu Yehova yaduhaye Yesu ngo aducungure. Nanone babigisha ko nitugera muri Paradizo tuzita kuri iyi si no ku nyamaswa iteka ryose.