Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
a Ese wigeze wumva umuntu umaze igihe kirekire akorera Yehova avuga ati: “Sinari nzi ko nzageza muri iyi myaka isi ya Satani ikiriho!” Twese twifuza ko imperuka iza. Ariko turushaho kuyifuza cyanecyane muri ibi bihe bigoye. Icyakora tugomba gukomeza kwihangana. Muri iki gice turi bubone amahame ya Bibiliya yadufasha gukomeza gutegereza. Nanone turi burebe ahantu habiri tuba dusabwa gutegereza Yehova twihanganye. Hanyuma turareba imigisha abakomeza gutegereza Yehova bazabona.