Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
b IBISOBANURO BY’IFOTO: Mushiki wacu yatangiye gusenga Yehova kuva akiri umwana. Ababyeyi be bamwigishije gusenga akiri muto. Amaze kuba umwangavu yabaye umupayiniya, kandi yasengaga Yehova kenshi amusaba ko yamuha umugisha. Hashize imyaka runaka yarwaje umugabo we, kandi na bwo yakomezaga gusenga Yehova amusaba ko yamuha imbaraga kugira ngo yihanganire icyo kigeragezo. Nubwo ubu ari umupfakazi, akomeza gusenga Yehova, yiringiye ko azasubiza amasengesho ye nk’uko yagiye abikora mu buzima bwe bwose.