Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
a Iyo abantu bemeye ubutumwa bwiza biradushimisha, ariko iyo babwanze biratubabaza. None se byagenda bite niba wigisha umuntu Bibiliya ariko ntagire amajyambere cyangwa ukaba nta muntu wigishije Bibiliya ngo agere ubwo abatizwa? Ese ibyo byaba bishatse kuvuga ko nta cyo wagezeho mu murimo ukorera Yehova? Muri iki gice, turi burebe uko dushobora kugira icyo tugeraho mu murimo wo kubwiriza kandi ukadushimisha, nubwo abantu baba batitabira ubutumwa bwiza.