Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
a Kera Miyanimari yahoze yitwa Birimaniya yitiriwe ubwoko bw’Ababamari (Ababirima) ari na bo biganje muri icyo gihugu. Mu mwaka wa 1989, icyo gihugu cyiswe Leta Yunze Ubumwe ya Miyanimari ibumbiye hamwe amoko menshi yo muri icyo gihugu. Turi bukoreshe izina Birimaniya tuvuga ibyabaye muri icyo gihugu mbere y’umwaka wa 1989, hanyuma dukoreshe Miyanimari tuvuga ibyabaye nyuma y’uwo mwaka.