Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
a Yonatani avugwa bwa mbere muri Bibiliya igihe Sawuli yari akimara kuba umwami. Yari umugaba w’ingabo kandi ashobora kuba yari afite imyaka 20 (Kubara 1:3; 1 Samweli 13:2). Sawuli yamaze imyaka 40 ku ngoma. Igihe Sawuli yapfaga Yonatani yari afite imyaka nka 60. Dawidi yari afite imyaka 30 igihe Sawuli yapfaga (1 Samweli 31:2; 2 Samweli 5:4). Uko bigaragara Yonatani yarushaga Dawidi imyaka igera kuri 30.