ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Muhawe ikaze.
Iri somero rizagufasha gukora ubushakashatsi mu bitabo byo mu ndimi zitandukanye byanditswe n'Abahamya ba Yehova.
Niba wifuza kuvanaho ibitabo, jya kuri jw.org.
Itangazo
Indimi nshya ziboneka: Betsimisaraka (Northern), Betsimisaraka (Southern), Konkomba, Matses, Mi'kmaq
  • Uyu munsi

Ku wa Gatanu, tariki ya 17 Ukwakira

Mukomeze kugenda nk’abana b’umucyo.​—Efe. 5:8.

Dukeneye umwuka wera kugira ngo udufashe gukomeza kwitwara “nk’abana b’umucyo.” Kubera iki? Ni ukubera ko gukomeza kuba umuntu utanduye muri iyi si y’abantu biyandarika, ari ibintu bitoroshye (1 Tes. 4:3-5, 7, 8). Umwuka wera udufasha kurwanya imitekerereze y’abantu bo muri iyi si, batabona ibintu nk’uko Yehova abibona. Nanone kandi, umwuka wera utuma twera imbuto z’umucyo, zikubiyemo “uburyo bwose bwo kugira neza no gukiranuka” (Efe. 5:9). Kimwe mu byo twakora kugira ngo tubone umwuka wera, ni ugusenga tuwusaba. Yesu yavuze ko Yehova ‘aha umwuka wera abawumusaba’ (Luka 11:13). Nanone tubona umwuka wera, iyo dusingiza Yehova turi kumwe n’abandi mu materaniro (Efe. 5:19, 20). Umwuka wera uzadufasha kubaho mu buryo bushimisha Imana. w24.03 23-24 par. 13-15

Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025

Ku wa Gatandatu, tariki ya 18 Ukwakira

Mukomeze gusaba muzahabwa, mukomeze gushaka muzabona, mukomeze gukomanga muzakingurirwa.​—Luka 11:9.

Ese ukeneye kurushaho kuba umuntu wihangana? Niba ari byo, jya usenga Yehova umusaba ko yagufasha kwitoza umuco wo kwihangana no gukomeza kuwugaragaza. Kwihangana ni imbuto y’umwuka (Gal. 5:22, 23). Ubwo rero tujye dusenga Yehova tumusaba umwuka wera, kandi tumusabe ko yadufasha kugaragaza imbuto zawo. Niduhura n’ikigeragezo, tujye ‘dukomeza gusaba’ umwuka wera, kugira ngo udufashe kwihangana (Luka 11:13). Nanone dushobora gusenga Yehova tumusaba ko yadufasha kubona ibintu nk’uko abibona. Iyo tumaze gusenga, dukora uko dushoboye maze buri munsi tugakomeza kwihangana. Nidukomeza gusenga Yehova tumusaba ko yadufasha kugira umuco wo kwihangana, kandi tukihatira kuwugaragaza, amaherezo tuzaba abantu bihangana. Nanone jya utekereza ku ngero zivugwa muri Bibiliya. Muri Bibiliya harimo abantu bagaragaje umuco wo kwihangana. Gutekereza ku nkuru zabo, byadufasha kumenya uko twagaragaza uwo muco. w23.08 22 par. 10-11

Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025

Ku Cyumweru, tariki ya 19 Ukwakira

Mumanurire inshundura zanyu mu mazi mufate amafi.​—Luka 5:4.

Yesu yijeje intumwa Petero ko Yehova yari kumwitaho. Amaze kuzuka yakoze ikindi gitangaza, maze atuma Petero hamwe n’izindi ntumwa baroba amafi menshi (Yoh. 21:4-6). Nta gushidikanya ko icyo gitangaza, cyatumye Petero yizera ko Yehova yari kuzamuha ibyo yari gukenera byose. Birashoboka ko ibyo byatumye yibuka amagambo Yesu yari yarababwiye, agaragaza ko Yehova yari kwita ku bantu bari ‘gushaka mbere na mbere ubwami bwe’ (Mat. 6:33). Ibyo byose, byatumye Petero ashyira umurimo wo kubwiriza mu mwanya wa mbere, aho kwibanda ku murimo wo kuroba. Urugero, kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, yagize ubutwari arabwiriza, bituma abantu benshi cyane bemera ubutumwa bwiza (Ibyak. 2:14, 37-41). Nanone yafashije Abasamariya n’Abanyamahanga kumenya Kristo (Ibyak. 8:14-17; 10:44-48). Biragaragara rwose ko Yehova yakoresheje Petero kugira ngo afashe abantu b’amoko yose kuza mu itorero rya gikristo. w23.09 20 par. 1; 23 par. 11

Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025
Muhawe ikaze.
Iri somero rizagufasha gukora ubushakashatsi mu bitabo byo mu ndimi zitandukanye byanditswe n'Abahamya ba Yehova.
Niba wifuza kuvanaho ibitabo, jya kuri jw.org.
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze