Ku wa Gatatu, tariki ya 16 Nyakanga
Yehova azi ko ibyo abanyabwenge batekereza ari iby’ubusa.—1 Kor. 3:20.
Tugomba kwirinda imitekerereze y’abantu bo muri iy’isi. Iyo twigana imitekerereze y’abantu nk’abo, dushobora gushiduka natwe twanze Yehova n’amategeko ye (1 Kor. 3:19). Akenshi “ubwenge bw’iyi si” butuma abantu batumvira Imana. Hari Abakristo bo mu mujyi wa Perugamo na Tuwatira, bari baratangiye kwigana abantu bo muri iyo mijyi bari abasambanyi, kandi bagasenga n’ibigirwamana. Yesu yabagiriye inama adaciye ku ruhande, kubera ko bihanganiraga ubusambanyi (Ibyah. 2:14, 20). Muri iki gihe na bwo, dukikijwe n’abantu bafite ibitekerezo bibi, bishobora kutuyobya. Urugero, abagize umuryango wacu hamwe n’abandi bantu tuziranye, bashobora kutwumvisha ko dukabya gukurikiza amategeko ya Yehova, kandi ko tuyarenzeho nta cyo byaba bitwaye. Bashobora kutubwira ko twakwikorera ibyo twishakiye, kandi ko amahame yo muri Bibiliya atagihuje n’igihe. Rimwe na rimwe, dushobora gutekereza ko Yehova yaduhaye amabwiriza adasobanutse neza. Hari n’igihe dushobora kugwa mu mutego wo ‘gutandukira ibyanditswe.’—1 Kor. 4:6. w23.07 16 par. 10-11
Ku wa Kane, tariki ya 17 Nyakanga
Incuti nyakuri igukunda igihe cyose, kandi ikubera umuvandimwe mu gihe cy’amakuba.—Imig. 17:17.
Mariya nyina wa Yesu, yari akeneye umuntu umufasha. Yari agiye gutwita kandi atarashaka umugabo. Ntiyari azi ibyo kurera abana, kandi yari agiye kwita ku mwana wari kuzaba Mesiya. Ngaho tekereza ukuntu byari kumugora gusobanurira Yozefu wari fiyanse we, ukuntu yari atwite kandi atarigeze akora imibonano mpuzabitsina (Luka 1:26-33). Ni iki Mariya yakoze kugira ngo abone imbaraga? Yasabye ko abandi bamufasha. Urugero, yasabye marayika Gaburiyeli kumusobanurira neza ibirebana n’iyo nshingano (Luka 1:34). Nyuma yaho, yakoze urugendo rurerure ajya “mu gihugu cy’imisozi miremire” mu mujyi wa Yuda, agiye gusura mwene wabo witwaga Elizabeti. Elizabeti yashimiye Mariya kandi Yehova aramukoresha, maze abwira Mariya amagambo y’ubuhanuzi ku birebana n’umwana yari atwite. Ayo magambo yamuteye inkunga cyane (Luka 1:39-45). Mariya yavuze ko Yehova “yakoze ibikomeye abikoresheje ukuboko kwe” (Luka 1:46-51). Ubwo rero, Yehova yakoresheje Gaburiyeli na Elizabeti, kugira ngo batere Mariya inkunga. w23.10 14-15 par. 10-12
Ku wa Gatanu, tariki ya 18 Nyakanga
Akaduhindura abami n’abatambyi b’Imana ye, ari na yo Se.—Ibyah. 1:6.
Hari Abakristo basutsweho umwuka, maze bagirana ubucuti bwihariye na Yehova. Abo Bakristo ni 144.000 kandi bazajya mu ijuru babe abatambyi bari kumwe na Yesu (Ibyah. 14:1). Icyumba cy’Ahera kigereranya ko Imana yabagize abana bayo, nubwo bakiri hano ku isi (Rom. 8:15-17). Icyumba cy’Ahera Cyane cyo kigereranya mu ijuru, aho Yehova aba. Rido cyangwa ‘umwenda ukingiriza’ watandukanyaga Ahera n’Ahera Cyane, ugereranya umubiri wa Yesu, wamubuzaga kwinjira mu ijuru ngo abe umutambyi mukuru uruta abandi, mu rusengero rwa Yehova rwo mu buryo bw’umwuka. Igihe Yesu yapfaga maze agatanga ubuzima bwe ngo bube incungu y’abantu bose, yari afunguriye Abakristo bose basutsweho umwuka inzira ibajyana mu ijuru. Na bo bagomba kwigomwa ubuzima bwabo bwo ku isi, kugira ngo bazabone igihembo cyabo mu ijuru.—Heb. 10:19, 20; 1 Kor. 15:50. w23.10 28 par. 13