ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Muhawe ikaze.
Iri somero rizagufasha gukora ubushakashatsi mu bitabo byo mu ndimi zitandukanye byanditswe n'Abahamya ba Yehova.
Niba wifuza kuvanaho ibitabo, jya kuri jw.org.
  • Uyu munsi

Ku wa Gatanu, tariki ya 18 Nyakanga

Akaduhindura abami n’abatambyi b’Imana ye, ari na yo Se.​—Ibyah. 1:6.

Hari Abakristo basutsweho umwuka, maze bagirana ubucuti bwihariye na Yehova. Abo Bakristo ni 144.000 kandi bazajya mu ijuru babe abatambyi bari kumwe na Yesu (Ibyah. 14:1). Icyumba cy’Ahera kigereranya ko Imana yabagize abana bayo, nubwo bakiri hano ku isi (Rom. 8:15-17). Icyumba cy’Ahera Cyane cyo kigereranya mu ijuru, aho Yehova aba. Rido cyangwa ‘umwenda ukingiriza’ watandukanyaga Ahera n’Ahera Cyane, ugereranya umubiri wa Yesu, wamubuzaga kwinjira mu ijuru ngo abe umutambyi mukuru uruta abandi, mu rusengero rwa Yehova rwo mu buryo bw’umwuka. Igihe Yesu yapfaga maze agatanga ubuzima bwe ngo bube incungu y’abantu bose, yari afunguriye Abakristo bose basutsweho umwuka inzira ibajyana mu ijuru. Na bo bagomba kwigomwa ubuzima bwabo bwo ku isi, kugira ngo bazabone igihembo cyabo mu ijuru.​—Heb. 10:19, 20; 1 Kor. 15:50. w23.10 28 par. 13

Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025

Ku wa Gatandatu, tariki ya 19 Nyakanga

Igihe cyambana gito nkomeje kuvuga ibya Gideyoni.​—Heb. 11:32.

Igihe Abefurayimu babwiraga nabi Gideyoni, ntiyarakaye ahubwo yakomeje gutuza (Abac. 8:1-3). Yicishije bugufi abatega amatwi kandi abasubiza neza, bituma batuza. Abasaza beza bigana Gideyoni, bagasubiza neza abababwiye nabi kandi bakabatega amatwi (Yak. 3:13.) Ibyo bituma abagize itorero bakomeza kubana mu mahoro. Igihe abantu bashimagizaga Gideyoni kubera ko yari yatsinze Abamidiyani, yahesheje Yehova icyubahiro (Abac. 8:22, 23). None se abasaza bakwigana bate Gideyoni? Baba bakwiriye guhesha Yehova icyubahiro, bakabona ko ibyo bageraho byose ari Yehova utuma babigeraho (1 Kor. 4:6, 7). Urugero, niba abantu bashimiye umusaza w’itorero kubera ko yigisha neza, aba akwiriye kugaragaza ko ibyo yigisha yabikuye mu Ijambo ry’Imana, kandi ko imyitozo duhabwa n’umuryango wa Yehova, ari yo yatumye abigeraho. Nanone abasaza bakwiriye kureba niba mu gihe bigisha, badatuma abantu babatangarira cyane, aho guhesha Yehova icyubahiro. w23.06 4 par. 7-8

Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025

Ku Cyumweru, tariki ya 20 Nyakanga

Ibyo mutekereza si byo ntekereza.​—Yes. 55:8.

Hari ibibazo bitatu dushobora kwibaza mu gihe tutabonye ibyo twasabye Yehova. Icya mbere, dushobora kwibaza tuti: “Ese iki kintu ndi gusaba Yehova kirakwiriye?” Akenshi tuba dutekereza ko ari twe tuzi ibyatubera byiza. Ariko hari igihe ibintu dusaba, mu by’ukuri bishobora kuba bitadufitiye akamaro. Hari igihe dusenga Yehova tumubwira ikibazo dufite, ariko akaba afite igisubizo cyiza kuruta icyo twatekerezaga. Nanone hari igihe dusenga dusaba ibintu bidahuje n’ibyo Yehova ashaka (1 Yoh. 5:14). Reka dufate urugero rw’ababyeyi basenze Yehova bamusaba ko yazafasha umwana wabo agakomeza kumukorera. Ibyo basabye bisa n’aho bikwiriye. Ariko Yehova nta we ajya ahatira kumukorera. Aba yifuza ko twe n’abana bacu, ari twe twihitiramo kumukorera (Guteg. 10:12, 13; 30:19, 20). Ubwo rero, abo babyeyi bagombaga gusenga Yehova bamusaba kugera umwana wabo ku mutima, kugira ngo bizatume akunda Yehova kandi abe incuti ye.​—Imig. 22:6; Efe. 6:4. w23.11 21 par. 5; 23 par. 12

Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025
Muhawe ikaze.
Iri somero rizagufasha gukora ubushakashatsi mu bitabo byo mu ndimi zitandukanye byanditswe n'Abahamya ba Yehova.
Niba wifuza kuvanaho ibitabo, jya kuri jw.org.
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze