ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • my inkuru 92
  • Yesu azura abapfuye

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yesu azura abapfuye
  • Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Ibisa na byo
  • Yehova azatuzura mu bapfuye!
    Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe
  • Akana k’agakobwa kongera kuba kazima!
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Ibyari Amarira Bihinduka Ibyishimo Byinshi
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Yakoze ku Mwenda wa Yesu
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
Reba ibindi
Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
my inkuru 92
Yesu azura umukobwa wa Yayiro

INKURU YA 92

Yesu azura abapfuye

AKA kana k’agakobwa ureba hano gafite imyaka 12. Yesu agafashe ukuboko, naho se na nyina bagahagaze iruhande. Waba se uzi impamvu bishimye cyane? Reka tubirebe.

Se w’ako kana k’agakobwa yari umuntu ukomeye witwaga Yayiro. Umunsi umwe, ako gakobwa ke kaje kurwara maze bakaryamisha ku buriri, ariko ntikoroherwa. Ahubwo, kakomeje kuremba. Yayiro n’umugore we bahagaritse umutima cyane, kuko babonaga ko umwana wabo yenda gupfa. Ni we wenyine bari bafite. Nuko Yayiro ajya gushaka Yesu. Yari yarumvise bavuga iby’ibitangaza yakoraga.

Igihe Yayiro yabonaga Yesu, yasanze agoswe n’imbaga y’abantu benshi. Ariko Yayiro yaseseye muri iyo mbaga y’abantu maze apfukama ku birenge bya Yesu. Ni ko kuvuga ati ‘umukobwa wanjye yarembye cyane.’ Yaramutakambiye ati ‘ndakwinginze ngwino umukize.’ Nuko Yesu yemera kujyana na we.

Igihe bari mu nzira bagenda, abantu bakomeje kubyiganira kwegera Yesu. Hanyuma, Yesu aza kugira atya arahagarara, maze arabaza ati ‘ni nde unkozeho?’ Yari yumvise imbaraga zimuvuyemo, bityo amenya ko hari umuntu umukozeho. Ariko se, uwo muntu yari nde? Ni umugore wari umaze imyaka 12 arwaye cyane. Yaraje akora ku myambaro ya Yesu, maze arakira!

Ibyo byatumye Yayiro arushaho kugira icyizere, kuko yari yiboneye ukuntu Yesu yashoboraga gukiza umuntu bitamugoye. Ariko hahise haza intumwa, maze ibwira Yayiro iti ‘wikwirirwa urushya Yesu. Umukobwa wawe yapfuye.’ Yesu yumvise ayo magambo, maze abwira Yayiro ati ‘humura, arakira.’

Igihe Yesu yageraga kwa Yayiro, yasanze abantu barira, bafite agahinda kenshi. Ariko arababwira ati ‘mureke kurira. Uyu mwana ntiyapfuye. Ahubwo, arasinziriye.’ Ariko abo bantu basetse Yesu, kuko bari bazi neza ko uwo mwana yapfuye.

Nuko Yesu ajyana ababyeyi b’uwo mwana w’umukobwa hamwe na batatu mu ntumwa ze mu cyumba uwo mwana yari aryamyemo. Yamufashe ukuboko maze aravuga ati ‘byuka!’ Nuko ahita aba muzima, nk’uko ubibona kuri iyi shusho. Yahise abyuka maze atangira kugenda! Ni yo mpamvu se na nyina banezerewe cyane.

Uwo ariko si we muntu wa mbere Yesu yazuye. Uwa mbere uvugwa muri Bibiliya ni umwana w’umupfakazi wabaga mu mudugudu wa Nayini. Nyuma y’aho, Yesu yanazuye Lazaro, musaza wa Marita na Mariya. Igihe Yesu azaba ategeka ari umwami washyizweho n’Imana, azazura abantu benshi cyane bapfuye. Ese ibyo ntibikwiriye kudushimisha?

Luka 8:40-56; 7:11-17; Yohana 11:17-44.

Ibibazo byo gukoresha mu kwiga Igitabo cy’amateka ya Bibiliya

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze