ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Ibibi birogeye
    Umunara w’Umurinzi—2014 | 1 Nyakanga
    • INGINGO YO KU GIFUBIKO | KUKI ABANTU BEZA BAGERWAHO N’IBIBI?

      Ibibi birogeye

      Umuryango wishwe n’ishavu n’agahinda

      Smita,a umugore w’imyaka 35 wabaga i Dhaka mu murwa mukuru wa Bangaladeshi, yakundaga abantu kandi akabitaho. Yari azwiho kuba umugore ukorana umwete, urangwa n’ibyishimo kandi wifuza gufasha abandi kumenya ibyo yize ku byerekeye Imana. Icyakora igihe incuti ze n’abavandimwe be bumvaga ko yahitanywe n’indwara yari amaranye igihe kitageze no ku cyumweru, babaye nk’abakubiswe n’inkuba.

      James n’umugore we bari bamaranye igihe gito bashakanye, kandi bari mu kigero cy’imyaka 30 gusa. Na bo bari bafite imico myiza nk’iya Smita. Umunsi umwe mu rugaryi, bagiye gusura incuti zabo mu Burengerazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ikibabaje ni uko batigeze basubira iwabo i New York. Igihe bari mu nzira, baguye mu mpanuka ikomeye y’imodoka, incuti zabo n’abo bakoranaga basigarana agahinda kenshi.

      Si ngombwa gufata ingero za kure ngo umenye ko imibabaro yogeye. Urugero, ushobora kuba warabonye ukuntu intambara zihitana abasirikare n’abasivili, naho abantu b’inzirakarengane bakagirirwa nabi kandi bakagirirwa urugomo. Nanone, impanuka, indwara n’ibiza, bihitana abantu b’ingeri zose nta kurobanura. Urwikekwe n’akarengane na byo birogeye. Wenda nawe hari ibyo wahuye na byo.

      Ku bw’ibyo, ntibyaba bitangaje umuntu yibajije ibibazo bikurikira:

      • Kuki abantu beza bagerwaho n’ibibi?

      • Ese Imana ni yo yabiryozwa?

      • Ese imibabaro iriho muri iki gihe, ibaho ku bw’impanuka cyangwa ni abantu bayiteza?

      • Ese imibabaro duhura na yo iterwa n’ibyo bita Karma, ni ukuvuga ingaruka z’ibyo twakoze kera?

      • Ese niba hariho Imana Ishoborabyose, kuki itarinda abantu beza kugerwaho n’ibibi?

      • Ese imibabaro n’ibibi bizavaho?

      Kugira ngo tubone ibisubizo by’ibyo bibazo, tugomba kubanza kumenya ibisubizo by’ibi bibazo bibiri by’ingenzi: kuki ibibi bigera ku bantu bose, kandi se Imana izabikoraho iki?

      a Amazina yarahinduwe.

  • Kuki abantu beza bagerwaho n’ibibi?
    Umunara w’Umurinzi—2014 | 1 Nyakanga
    • Abantu barimo bahunga akaga

      INGINGO YO KU GIFUBIKO | KUKI ABANTU BEZA BAGERWAHO N’IBIBI?

      Kuki abantu beza bagerwaho n’ibibi?

      Abantu benshi bibwira ko Yehova Imanaa ari we ugomba kuryozwa ibibera ku isi byose, hakubiyemo n’ibibi, bitewe n’uko ari we waremye byose kandi akaba ashobora byose. Ariko kandi, twagombye gusuzuma icyo Bibiliya yigisha ku birebana n’Imana y’ukuri.

      • “Yehova akiranuka mu nzira ze zose.”​—Zaburi 145:​17.

      • “Inzira [z’Imana] zose zihuje n’ubutabera. Ni Imana yiringirwa kandi itarenganya; irakiranuka kandi ntibera.”​—Gutegeka kwa Kabiri 32:4.

      • “Yehova afite urukundo rurangwa n’ubwuzu akaba n’umunyambabazi.”​—Yakobo 5:11.

      Imana si yo iteza ibibi. Ariko se ntiyaba ishishikariza abantu kubikora? Oya rwose. Ibyanditswe bigira biti “igihe umuntu ahanganye n’ikigeragezo ntakavuge ati ‘Imana ni yo irimo ingerageza.’ ” Kubera iki? Ni ukubera ko “Imana idashobora kugeragereshwa ibibi, kandi na yo nta we igerageresha ibibi” (Yakobo 1:​13). Ibyo byumvikanisha ko Imana itagerageza umuntu uwo ari we wese ngo imutere kwitwara nabi, kandi ko atari yo iteza ibibi cyangwa ngo ishishikarize abantu kubikora. None se mu gihe habayeho ibibi, ni nde ugomba kubiryozwa?

      KUBA AHANTU HABI MU GIHE KIBI

      Bibiliya igaragaza imwe mu mpamvu zituma abantu bababara, igira iti “ibihe n’ibigwirira abantu bibageraho bose” (Umubwiriza 9:​11). Iyo habayeho impanuka cyangwa umuntu akagwirirwa n’amakuba, ingaruka zimugeraho ziterwa ahanini n’aho yari ari igihe ibyo byabaga. Hashize imyaka igera hafi ku 2.000 Yesu Kristo avuze ibyerekeye abantu 18 bagwiriwe n’umunara ukabahitana (Luka 13:​1-5). Ntibahitanywe n’iyo mpanuka bitewe n’imibereho bari baragize mbere, ahubwo byatewe n’uko gusa bari munsi y’uwo munara igihe wagwaga. Vuba aha, umutingito ukaze wibasiye Hayiti muri Mutarama 2010. Leta y’icyo gihugu yavuze ko wahitanye abantu barenga 300.000. Uwo mutingito wahitanye abo bantu bose nta gutoranya. Uko ni na ko indwara zibasira buri wese muri twe mu gihe icyo ari cyo cyose.

      Kuki Imana itarinda abantu beza kugerwaho n’ibibi?

      Hari abashobora kwibaza bati “ese Imana ntishobora kubuza ibyo byago kubaho? Ese koko ifite ubushobozi bwo kurinda abantu beza ngo batagerwaho n’ibyo byago?” Imana iramutse iturinda ibyago, byaba bisobanura ko ibimenya mbere y’uko biba. Nubwo nta washidikanya ko Imana ifite ubwo bushobozi, hari ikibazo tugomba gusuzuma: ese Imana ikoresha ubushobozi ifite bwo kumenya ibintu mbere y’igihe mu buryo butagira rutangira?​—Yesaya 42:​9.

      Ibyanditswe bigira biti “Imana yacu iri mu ijuru; kandi ibyo yishimiye gukora byose yarabikoze” (Zaburi 115:​3). Yehova akora ibyo abona ko ari ngombwa; ntakora ibyo afitiye ubushobozi byose. Ibyo bikubiyemo n’ibyo ahitamo kumenya mbere y’igihe. Urugero, imigi ya Sodomu na Gomora imaze kuzura ibikorwa bibi, ni bwo Imana yabwiye umukurambere Aburahamu iti “niyemeje rwose kumanuka nkareba niba koko bakora ibihwanye no gutaka kw’abahitotombera kwangezeho, kandi niba atari byo, nabwo ndabimenya” (Intangiriro 18:​20, 21). Mbere yaho, Yehova ntiyigeze ashaka kumenya uko ibikorwa bibi byakorerwaga muri iyo migi byanganaga. Ibyo rero bigaragaza ko Yehova ashobora gufata umwanzuro wo kutamenya buri kintu cyose mbere y’igihe (Intangiriro 22:​12). Icyakora nanone ntibigaragaza ko adatunganye cyangwa ko afite intege nke. Kubera ko ‘umurimo w’[Imana] utunganye,’ ikoresha ubushobozi bwayo bwo kumenya mbere y’igihe ibizaba, mu buryo buhuje n’umugambi wayo. Ntijya na rimwe ihatira abantu kwitwara mu buryo runaka (Gutegeka kwa Kabiri 32:​4).b None se twafata uwuhe mwanzuro? Imana ihitamo ibyo igomba kumenya mbere y’igihe kandi ikabikorana ubushishozi.

      A woman in a parking lot about to become a victim of crime

      Kuki Imana itarinda abantu beza ubugizi bwa nabi?

      ESE ABANTU NI BO BITEZA IMIBABARO?

      Hari igihe abantu na bo bikururira imibabaro. Bibiliya igaragaza uko bigenda kugira ngo dukore ibikorwa bitugiraho ingaruka, igira iti “umuntu wese ageragezwa iyo arehejwe n’irari rye rimushukashuka. Hanyuma iryo rari iyo rimaze gutwita, ribyara icyaha, icyaha na cyo iyo kimaze gusohozwa, kizana urupfu” (Yakobo 1:​14, 15). Iyo abantu bagize icyo bakora babitewe n’ibyifuzo bibi cyangwa irari ribashukashuka, bibakururira akaga (Abaroma 7:​21-23). Amateka agaragaza ko abantu bagiye bakora ibikorwa by’agahomamunwa, bikabakururira imibabaro itagira ingano. Nanone abantu babi bashobora gushuka abandi bagatuma na bo baba babi, bigatuma ibibi birushaho kugwira.​—Imigani 1:​10-16.

      Abantu bakoze ibikorwa by’agahomamunwa, bibakururira imibabaro myinshi

      Ese Imana yagombye kugira icyo ikora ikabuza abantu gukora ibibi? Reka turebe uko umuntu aremwe. Ibyanditswe bivuga ko Imana yaremye umuntu mu ishusho yayo. Ku bw’ibyo, abantu bafite ubushobozi bwo kugaragaza imico y’Imana (Intangiriro 1:​26). Baremanywe uburenganzira bwo gukora ibibanogeye, bityo bakaba bashobora kwihitiramo gukunda Imana no kuyizirikaho akaramata, bakora ibiyishimisha (Gutegeka kwa Kabiri 30:​19, 20). Imana iramutse ihatiye abantu gukora ibyo ishaka, yaba itesheje agaciro impano yabahaye yo kwihitiramo gukora ibibanogeye. Icyo gihe nta ho twaba dutandukaniye n’imashini zikora ibyo zateganyirijwe gusa! Nanone ibyo dukora n’ibitugeraho byose bibaye byaranditswe mbere y’igihe, nta ho twaba dutandukaniye n’izo mashini. Ku bw’ibyo, twishimira ko Imana yaduhaye agaciro, igihe yaduhaga uburenganzira bwo kwihitiramo uko tuzakoresha ubuzima bwacu. Icyakora nanone, ibyo ntibishatse kuvuga ko abantu bazakomeza kugerwaho n’imibabaro bitewe n’amakosa ya bagenzi babo cyangwa imyanzuro mibi bafata.

      ESE IMIBABARO DUHURA NA YO NI INGARUKA Z’IBYO TWAKOZE?

      Uramutse ubajije ikibazo kiri ku gifubiko cy’iyi gazeti umuntu uri mu idini ry’Abahindu cyangwa iry’Ababuda, ashobora kugusubiza ati “abantu beza bagerwaho n’ibibi bitewe n’itegeko rya Karma. Mu yandi magambo, ibibi bakoze mu buzima bwabo bwa mbere biba birimo bibagaruka.”c

      Ku birebana n’iyo nyigisho ya Karma, byaba byiza tuzirikanye icyo Bibiliya ivuga ku rupfu. Igihe umuntu wa mbere ari we Adamu yari mu busitani bwa Edeni aho ikiremwamuntu cyakomotse, Umuremyi yaramubwiye ati “igiti cyose cyo muri ubu busitani uzajye urya imbuto zacyo uko ushaka. Ariko igiti kimenyesha icyiza n’ikibi ntuzakiryeho, kuko umunsi wakiriyeho no gupfa uzapfa” (Intangiriro 2:​16, 17). Iyo Adamu ataza gukora icyaha ngo asuzugure Imana, yari kubaho iteka. Urupfu rwaje ari igihano cyo kutumvira itegeko ry’Imana. Nyuma yaho igihe yabyaraga abana, “urupfu rwageze ku bantu bose” (Abaroma 5:​12). Ku bw’ibyo, dushobora kuvuga ko ‘ibihembo by’ibyaha ari urupfu’ (Abaroma 6:​23). Nanone Bibiliya ibisobanura igira iti “upfuye aba ahanaguweho icyaha cye” (Abaroma 6:​7). Mu yandi magambo, iyo abantu bapfuye ntibakomeza kuryozwa ibyaha byabo.

      Abantu babarirwa muri za miriyoni bavuga ko imibabaro igera ku bantu ifitanye isano n’itegeko rya Karma. Ubusanzwe umuntu wemera iyo nyigisho ntabuzwa amahwemo n’imibabaro ahura na yo cyangwa iy’abandi. Icyakora iyo nyigisho nta cyizere itanga ku birebana no kuvanaho iyo mibabaro. Abizera iyo nyigisho bumva ko kugira ngo umuntu akizwe iyo mibabaro, agomba kubaturwa mu ruhererekane rwo kwimuka k’ubugingo. Ibyo umuntu abigeraho iyo agize imyifatire myiza ishimwa n’abandi, kandi akagira ubumenyi bwihariye mu by’idini ry’Abahindu. Icyakora ibyo bitekerezo bihabanye n’ibyo Bibiliya yigisha.d

      NI NDE UTEZA IMIBABARO?

      A hand holding planet Earth

      Ese wari uzi ko Satani Umwanzi ari we ‘mutware w’isi,’ ahanini ari we uteza imibabaro?​—Yohana 14:​30.

      Icyakora abantu si bo ahanini batuma ibibi bibaho. Satani Umwanzi wahoze ari umumarayika utunganye “ntiyashikamye mu kuri,” kandi ibyo byatumye azana icyaha mu isi (Yohana 8:​44). Yatumye abantu bigomeka mu busitani bwa Edeni (Intangiriro 3:​1-5). Yesu Kristo yamwise “umubi” n“umutware w’isi” (Matayo 6:​13; Yohana 14:​30). Muri rusange abantu bakurikira Satani iyo bemeye gushukwa na we, bakareka kugendera mu nzira nziza za Yehova (1 Yohana 2:​15, 16). Muri 1 Yohana 5:​19 hagira hati “isi yose iri mu maboko y’umubi.” Hari ibindi biremwa by’umwuka byigize bibi maze bikurikira Satani. Bibiliya ivuga ko Satani n’abadayimoni be ‘bayobya isi yose ituwe,’ kandi ko batumye ‘isi igusha ishyano’ (Ibyahishuwe 12:​9, 12). Ku bw’ibyo, Satani Umwanzi ni we uza ku isonga mu bateza imibabaro.

      Koko rero Imana si yo iteza abantu ibibi n’imibabaro. Ahubwo yasezeranyije ko izabikuraho, nk’uko ingingo ikurikira iri bubigaragaze.

      a Bibiliya igaragaza ko izina ry’Imana ari Yehova.

      b Niba wifuza kumenya impamvu Imana ireka imibabaro igakomeza kubaho, reba igice cya 11 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

      c Niba wifuza kumenya ibirebana n’inkomoko y’icyo bita itegeko rya Karma, reba agatabo Bitugendekera Bite Iyo Dupfuye?, ku ipaji ya 8-12, kanditswe n’Abahamya ba Yehova.

      d Niba wifuza kumenya icyo Bibiliya ivuga ku mimerere abapfuye barimo n’uko bizagendekera abacu bapfuye, reba igice cya 6 n’icya 7 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?

  • Uko Imana izakuraho ibibi
    Umunara w’Umurinzi—2014 | 1 Nyakanga
    • Paradizo itarangwamo imibabaro, ituwe n’abantu bishimye n’imiryango yongeye kubonana n’abayo bazutse

      INGINGO YO KU GIFUBIKO | KUKI ABANTU BEZA BAGERWAHO N’IBIBI?

      Uko Imana izakuraho ibibi

      Bibiliya igaragaza neza ko Yehova n’Umwana we Yesu Kristo bazakuraho imibabaro yatewe n’Umwanzi Satani. Igira iti “iki ni cyo cyatumye Umwana w’Imana [Yesu] agaragazwa: ni ukugira ngo amareho imirimo ya Satani” (1 Yohana 3:​8). Iyi si irangwa n’umururumba, urwango n’ibikorwa bibi, izavaho. Nanone Yesu yatanze isezerano ry’uko “umutware w’iyi si” ari we Satani Umwanzi, ‘azajugunywa hanze’ (Yohana 12:​31). Hazabaho isi nshya ikiranuka kandi irangwa n’amahoro, kuko Satani azaba atakiyirimo.​—2 Petero 3:​13.

      None se abantu binangira bagakomeza gukora ibibi bizabagendekera bite? Tekereza ku bivugwa muri iri sezerano ridaca ku ruhande, rigira riti “kuko abakiranutsi ari bo bazatura mu isi, kandi inyangamugayo ni zo zizayisigaramo. Naho ababi bazakurwa mu isi, kandi abariganya bazayirandurwamo” (Imigani 2:​21, 22). Ababi ntibazongera kutugirira nabi. Icyo gihe, abantu bumvira bazagira amahoro kandi bagende babaturwa ku kudatungana barazwe.​—Abaroma 6:​17, 18; 8:​21.

      None se Imana izakora iki kugira ngo ivane ibibi muri iyo si nshya? Ntizatwambura uburenganzira bwo kwihitiramo ibitunogeye ngo dusigare tumeze nk’imashini za robo. Ahubwo izigisha abantu bumvira inzira zayo, ibafashe kureka ibitekerezo n’ibikorwa bibi.

      Imana izavanaho ibintu byose biteza imibabaro

      Imana izavanaho ibiza ite? Yadusezeranyije ko vuba aha Ubwami bwayo bugiye gutegeka isi. Yesu Kristo ni we Imana yimitse ngo ategeke ubwo Bwami, kandi afite ububasha bwo gukiza indwara (Matayo 14:​14). Nanone Yesu afite ububasha bwo gutegeka imbaraga kamere (Mariko 4:​35-41). Ku bw’ibyo, azavanaho imibabaro yose iterwa n’ “ibihe n’ibigwirira abantu” (Umubwiriza 9:​11). Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Kristo, abantu ntibazagwirirwa n’amakuba.​—Imigani 1:​33.

      None se bizagendekera bite abantu b’inzirakarengane babarirwa muri za miriyoni bapfuye amanzaganya? Mbere gato y’uko Yesu azura incuti ye Lazaro, yaravuze ati “ni jye kuzuka n’ubuzima” (Yohana 11:​25). Koko rero, Yesu afite ububasha bwo kuzura abapfuye, cyangwa kubasubiza ubuzima.

      Niba wifuza kuba mu isi izaba itarangwamo ibibi kandi ituwe n’abantu beza, byaba byiza wishyiriyeho intego yo kwiga Bibiliya kugira ngo umenye byinshi ku byerekeye Imana y’ukuri n’umugambi wayo. Abahamya ba Yehova bo mu gace utuyemo bazishimira kubigufashamo. Ushobora kubibasaba cyangwa ukandikira abanditsi b’iyi gazeti.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze