-
Ese uwakwipfira bikarangira?Nimukanguke!—2014 | Mata
-
-
INGINGO YO KU GIFUBIKO
Ese uwakwipfira bikarangira?
IYO warebaga Diana,a wabonaga ari umukobwa w’umunyabwenge, w’igikundiro kandi usabana n’abandi. Icyakora nubwo yasaga n’aho yishimye, yahoranaga intimba ku mutima. Yaravuze ati “nta munsi ushira ntifuje gupfa. Numva isi yagira amahoro ari uko ntayiriho.”
“Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo umuntu umwe yiyahuye, haba hari 200 babigerageje n’[abandi] 400 babitekerejeho.”—THE GAZETTE, MONTREAL, MURI KANADA.
Diana avuga ko adashobora kwiyahura, ariko nanone hari igihe yumva ko kubaho nta cyo bimumariye. Yaravuze ati “mba nifuza cyane guhitanwa n’impanuka y’imodoka. Gupfa simbyanga, ahubwo ndabikunda.”
Abantu benshi bumva bameze nka Diana, kandi bamwe batekereje kwiyahura, abandi barabigerageza. Icyakora, impuguke zagaragaje ko burya abantu bagerageza kwiyahura mu by’ukuri baba badashaka gupfa, ahubwo baba banga gukomeza kubabara. Muri make, baba bibwira ko bafite impamvu yo kwiyahura. Icyo baba bakeneye rero ni ukumenya impamvu batagombye kwiyahura.
None se kubaho bimaze iki? Dore impamvu eshatu zatuma utiyahura.
a Izina ryarahinduwe.
-
-
Ibintu birahindukaNimukanguke!—2014 | Mata
-
-
INGINGO YO KU GIFUBIKO | ESE UWAKWIPFIRA BIKARANGIRA?
1 Ibintu birahinduka
“Turabyigwa impande zose, ariko ntidutsikamiwe ku buryo tudashobora kwinyagambura; turashobewe ariko ntitwihebye rwose.”—2 ABAKORINTO 4:8.
Bikunze kuvugwa ko iyo umuntu yiyahuye ibye biba birangiye burundu, nyamara ikibazo yari afite cyari icy’igihe gito. Nubwo tuba twumva ko bidashoboka, ikibazo kigoye, yewe na cya kindi uba wumva ko kidashobora gukemuka, gishobora kumara igihe gito ndetse kigakemuka mu buryo utari witeze.—Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Ibibazo bari bafite byarakemutse.”
Nubwo kandi kitakemuka, byaba byiza tugiye duhangana n’ibibazo by’uwo munsi gusa. Yesu yaravuze ati “ntimugahangayikishwe n’iby’umunsi w’ejo, kuko umunsi w’ejo uzaba ufite imihangayiko yawo.”—Matayo 6:34.
Byagenda bite se mu gihe ikibazo ufite kidashobora gukemuka? Urugero, reka tuvuge ko urwaye indwara idakira cyangwa ukaba ufite ikindi kibazo, urugero nko kuba waratanye n’uwo mwashakanye cyangwa warapfushije uwo wakundaga.
Muri icyo gihe na bwo hari icyo ushobora gukora. Ushobora guhindura uko ubona icyo kibazo. Iyo witoje kwakira ikibazo udashobora kugira icyo ukoraho, uba ushobora kubona ibintu mu buryo burangwa n’icyizere (Imigani 15:15). Nanone bigufasha gushakisha uko wahangana n’icyo kibazo, aho kumva ko kwiyahura ari wo muti. Ibyo bikumarira iki? Bituma utangira guhangana n’ikibazo wumvaga ko kikurenze.—Yobu 2:10.
ICYO WAZIRIKANA: Ntushobora kuzamuka umusozi uteye intambwe imwe gusa. Icyakora ushobora kuwuterera buhoro buhoro, utera intambwe imwe imwe. Ibyo ni na ko bimeze ku bibazo uhanganye na byo, n’iyo byaba bingana umusozi.
ICYO WAKORA UBU: Bwira incuti yawe cyangwa mwene wanyu ikibazo ufite. Uwo muntu ashobora kugufasha kubona icyo kibazo mu buryo bushyize mu gaciro.—Imigani 11:14.
-
-
Hari icyabigufashamoNimukanguke!—2014 | Mata
-
-
INGINGO YO KU GIFUBIKO | ESE UWAKWIPFIRA BIKARANGIRA?
2 Hari icyabigufashamo
“Mwikoreze [Imana] imihangayiko yanyu yose kuko ibitaho.”—1 PETERO 5:7.
Akenshi iyo umuntu afite ikibazo akabona nta cyo yagikoraho ni bwo yifuza gupfa. Ariko reka dusuzume ibintu bitandukanye byagufasha guhangana na cyo.
Isengesho. Isengesho si uburyo budufasha kumva tumerewe neza cyangwa uburyo twitabaza mu gihe twumva twashobewe. Ni ikiganiro nyakuri tugirana na Yehova, Imana yacu itwitaho. Yehova yifuza ko umubwira ibiguhangayikishije. Ni yo mpamvu Bibiliya idutera inkunga igira iti “ikoreze Yehova umutwaro wawe, na we azagushyigikira.”—Zaburi 55:22.
None se kuki utasenga Imana uhereye ubu? Koresha izina ryayo Yehova, maze uyibwire ibikuri ku mutima (Zaburi 62:8). Yehova yifuza ko wamumenya, ukumva ko ari incuti yawe (Yesaya 55:6; Yakobo 2:23). Ushobora kumusenga igihe icyo ari cyo cyose n’aho waba uri hose.
Dukurikije ibyavuzwe n’ikigo cy’Abanyamerika kirwanya kwiyahura, “ubushakashatsi bwinshi bwagaragaje ko abantu benshi biyahura, ni ukuvuga 90 ku ijana cyangwa barenga, baba barwaye mu mutwe. Icyakora akenshi indwara baba barwaye ntiziba zarasuzumwe ngo zimenyekane cyangwa ngo zivurwe neza”
Abantu bakwitaho. Abantu baha agaciro ubuzima bwawe, muri bo hakaba harimo abagize umuryango wawe cyangwa incuti zawe, bashobora kuba baragaragaje ko bakwitaho. Mu bantu bakwitaho, harimo n’abo utazi. Urugero, iyo Abahamya ba Yehova babwiriza hari igihe bahura n’abantu bihebye, bamwe muri bo bakaba baranababwiye ko bashakishije umuti w’ibibazo byabo bakawubura, bigatuma batekereza kwiyahura. Iyo Abahamya ba Yehova babwiriza ku nzu n’inzu, babona uburyo bwihariye bwo gufasha abantu nk’abo. Bakurikiza urugero rwa Yesu, bakita kuri bagenzi babo. Nawe rero bakwitaho.—Yohana 13:35.
Inama za muganga. Akenshi iyo umuntu atekereje kwiyahura biba bigaragaza ko yahungabanye, wenda akaba arwaye indwara yo kwiheba. Nta wagombye guterwa ipfunwe no kurwara indwara zifitanye isano n’ihungabana cyangwa izindi ndwara. N’ubundi kandi, indwara yo kwiheba igereranywa n’ibicurane. Buri wese ashobora kuyirwara, kandi ishobora kuvurwa igakira.a
ICYO WAZIRIKANA: Ubusanzwe, iyo indwara yo kwiheba yafashe indi ntera, kuyikira utabifashijwemo n’abandi biragoye. Ibyo byaba ari nko kuvuga ko wakwivana mu mwobo muremure nta wubigufashijemo. Ariko hagize ubigufashamo ushobora gukira.
ICYO WAKORA UBU: Shaka umuganga wizewe uvura indwara zifitanye isano n’ihungabana, urugero nk’iyo kwiheba.
a Mu gihe ibitekerezo byo kwiyahura byanze kukuvamo, ujye ugerageza kwitabaza inzego zabigufashamo, urugero nk’abajyanama mu by’ihungabana cyangwa ibitaro. Izo nzego ziba zikorwamo n’abantu b’inzobere mu gufasha abagize ibibazo nk’ibyo.
-
-
Hari ibyiringiroNimukanguke!—2014 | Mata
-
-
INGINGO YO KU GIFUBIKO | ESE UWAKWIPFIRA BIKARANGIRA?
3 Hari ibyiringiro
‘Abicisha bugufi bazaragwa isi, kandi bazishimira amahoro menshi.’—ZABURI 37:11.
Bibiliya ivuga ko umuntu “abaho igihe gito cyuzuye impagarara” (Yobu 14:1). Muri iki gihe, buri muntu ahura n’ingorane zitandukanye. Ariko hari abantu bihebye, ubona nta cyizere cyangwa ibyiringiro by’igihe kizaza bafite. Ese nawe ni uko wumva umeze? Niba ari ko biri, izere ko Bibiliya itanga ibyiringiro nyakuri, atari kuri wowe gusa, ahubwo ku bantu bose. Dore ingero:
Bibiliya ivuga ko Yehova Imana yari yaraduteganyirije ibyiza gusa.—Intangiriro 1:28.
Yehova Imana yadusezeranyije ko azahindura isi yacu paradizo.—Yesaya 65:21-25.
Iryo sezerano rizasohora nta kabuza. Mu Byahishuwe 21:3, 4, hagira hati
“Ihema ry’Imana riri kumwe n’abantu. Izaturana na bo kandi na bo bazaba abantu bayo. Imana ubwayo izabana na bo. Izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi. Ibya kera byavuyeho.”
Ibyo bintu Imana itwizeza, si ibyifuzo gusa. Yehova Imana afite umugambi udakuka wo kubisohoza, kandi afite ubushake n’ubushobozi bwo kubikora. Iryo sezerano Bibiliya itanga ni iryo kwiringirwa, kandi riduha igisubizo nyacyo cya cya kibazo kigira kiti “ese uwakwipfira bikarangira?”
ICYO WAZIRIKANA: Nubwo ibyiyumvo byawe bishobora guhindagurika nk’ubwato buteraganwa n’imiraba y’inyanja, ubutumwa bw’ibyiringiro buboneka muri Bibiliya bushobora kukubera nk’igitsika ubwato, bugatuma udahungabana.
ICYO WAKORA UBU: Tangira ukore ubushakashatsi umenye icyo Bibiliya ivuga ku birebana n’ibyiringiro nyakuri by’igihe kizaza. Abahamya ba Yehova bazishimira kubigufashamo. Ushobora kureba abo mu gace utuyemo cyangwa ukajya ku rubuga rwabo rwa jw.org/rw.a
a Inama: Jya kuri jw.org/rw urebe ahanditse ngo IBITABO > ISOMERO RYO KURI INTERINETI. Numara gufungura, ushakishe amagambo nk’aya ngo “kwiheba” cyangwa “kwiyahura,” kugira ngo ubone izindi nama.
-