ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Wabwirwa n’iki ko wagize icyo ugeraho by’ukuri?
    Nimukanguke!—2014 | Ukwakira
    • Umugore uhawe igihembo

      INGINGO YO KU GIFUBIKO

      Wabwirwa n’iki ko wagize icyo ugeraho?

      Ni ikihe kintu kibi cyaruta kunanirwa kugera ku ntego wiyemeje? Icyo kintu ni ukwibeshya ko wagize icyo ugeraho. N’ubundi kandi, iyo hari icyo unaniwe kugeraho uba ushobora kugira icyo uhindura kugira ngo ukigereho. Nibura uba ushobora kuvana isomo ku byabaye, maze ubutaha ukiyemeza kuzakora neza kurushaho.

      Kwibeshya ko hari icyo wagezeho byo ni bibi kurushaho. Bituma ukomeza kwibwira ko hari icyo wagezeho, ukazajya kumenya ko hari ibyo ugomba guhindura amazi yararenze inkombe.

      Reka dufate urugero. Yesu Kristo yigeze kubaza ati “none se umuntu byamumarira iki aramutse yungutse ibintu byo mu isi byose, ariko agatakaza ubugingo bwe” (Matayo 16:26)? Iyo nama ireba abantu biruka inyuma y’amafaranga n’ubutunzi, bibwira ko ari bwo bazagira ibyishimo. Umujyanama mu by’akazi witwa Tom Denham yaravuze ati “iyo umuntu ahora atekereza ibyo kuzamurwa mu ntera, kunguka amafaranga menshi cyangwa gutunga ibintu byinshi, bituma ahora yumva ko nta cyo yagezeho. Kumva ko hari icyo wagezeho ushingiye gusa ku mafaranga ufite ni ukwibeshya, kandi amaherezo bituma umanjirwa.”

      Abantu benshi bemera ko ibyo ari ukuri. Mu bushakashatsi bwakorewe muri Amerika, “kugira amafaranga menshi” byaje ku mwanya wa 20 ku rutonde rw’ibintu 22 “bigaragaza ko umuntu yagize icyo ageraho.” Mu bintu byaje ku mwanya wa mbere, harimo ubuzima buzira umuze, kubana neza n’abandi no gukora akazi ukunda.

      Uramutse ubajije abantu itandukaniro riri hagati yo kugira icyo ugeraho by’ukuri no kwibeshya ko wagize icyo ugeraho, abenshi bashobora kubikubwira. Ariko gufata imyanzuro igaragaza ko tubisobanukiwe, byo ntibyoroshye.

  • Wabwirwa n’iki ko umuntu yagize icyo ageraho?
    Nimukanguke!—2014 | Ukwakira
    • INGINGO YO KU GIFUBIKO | WABWIRWA N’IKI KO WAGIZE ICYO UGERAHO?

      Wabwirwa n’iki ko umuntu yagize icyo ageraho?

      Kugira ngo ubimenye, tekereza kuri ibi bintu bishobora kubaho:

      Wavuga ko muri aba bantu ari nde wagize icyo ageraho by’ukuri?

      • Alex

        ALEX

        Alex ni rwiyemezamirimo. Ni inyangamugayo, akaba umunyamwete kandi yubaha abantu. Ubucuruzi bwe bugenda butera imbere, kandi ibyo bituma we n’umuryango we babaho neza.

      • Cal

        CAL

        Cal na we ni rwiyemezamirimo, ariko we yunguka amafaranga menshi kurusha Alex. Icyakora kubera ko Cal ahora aharanira guhiga abandi, yatwawe n’akazi maze bimukururira indwara nyinshi.

      • Janet

        JANET

        Janet ni umunyeshuri wiga mu mashuri abanza, ukunda kwiga kandi urangwa n’umwete. Ibyo bituma abona amanota meza.

      • Ellen

        ELLEN

        Ellen abona amanota aruta aya Janet, ku buryo abarirwa mu banyeshuri b’ibimene. Ariko akunda gukopera kandi mu by’ukuri ntashishikazwa no kwiga.

      Uramutse uvuze ko Cal na Ellen, cyangwa abo bantu bose uko ari bane bagize icyo bageraho, waba ufashe umwanzuro ushingiye gusa ku byo bagezeho, utarebye uko babigezeho.

      Ku rundi ruhande, uramutse uvuze ko Alex na Janet ari bo bonyine bagize icyo bageraho, waba ufashe umwanzuro ushingiye ku mico yabo n’uko bitwara, kandi ibyo byaba bishyize mu gaciro. Urugero, suzuma ibi bikurikira.

      • Ni ikihe kintu cyabera cyiza Janet, kikamuzanira inyungu z’igihe kirekire? Ese ni ukurusha abandi amanota cyangwa ni ugukunda kwiga?

      • Naho se icyagirira abana ba Alex akamaro, ni ukubona amafaranga atuma bagura icyo bashaka cyose, cyangwa ni ukugira umubyeyi ubereka ko icyo aha agaciro ari ukumarana igihe na bo?

      Umwanzuro: Abantu bibeshya ko bagize icyo bageraho, bashingira ku bintu bigaragara inyuma, naho abazi icyo kugira icyo ugeraho by’ukuri bisobanura, bagashingira ku bintu bifite agaciro nyakuri.

  • Uko wagira icyo ugeraho by’ukuri
    Nimukanguke!—2014 | Ukwakira
    • Charlotte na Timothy

      INGINGO YO KU GIFUBIKO | WABWIRWA N’IKI KO WAGIZE ICYO UGERAHO?

      Uko wagira icyo ugeraho by’ukuri

      Bibiliya idushishikariza kubona mu buryo bukwiriye ibyo kugira icyo tugeraho. Ntiyigisha ko abantu bake bahiriwe ari bo bashobora kugira icyo bageraho. Ku rundi ruhande, ntishyigikira igitekerezo kivuga ko ‘iyo umuntu ahataniye kugera ku byo yifuza byose,’ nta kimubuza kubigeraho. Icyo gitekerezo gikunze gucengezwa mu bana kuva bakiri bato, amaherezo gituma abantu bamanjirwa.

      Icyo twagombye kuzirikana, ni uko buri wese ashobora kugira icyo ageraho by’ukuri, nubwo ibyo bidapfa kwizana. Dore amahame yabidufashamo.

      • Ikirundo cy’ibiceri

        ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO:

        “Ukunda ifeza ntahaga ifeza, n’ukunda ubutunzi ntahaga inyungu.” —Umubwiriza 5:10.

        ICYO BISOBANURA. Kwiruka ku butunzi ntibituma umuntu anyurwa, ahubwo bituma amanjirwa. Mu gitabo Dogiteri Jean M. Twenge yanditse, yaravuze ati “abantu bumva ko amafaranga ari yo agomba kuza mu mwanya wa mbere, baba bafite ibyago byinshi byo guhora bahangayitse kandi bihebye kuruta abashyira imbere ibyo kubana neza n’abandi” (Generation Me). Yunzemo ati “ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje neza ko amafaranga adashobora gutuma umuntu agira ibyishimo. Iyo umuntu amaze kubona ibintu by’ibanze akenera mu buzima, amafaranga yinjiza si yo atuma yumva anyuzwe byanze bikunze.”

        ICYO WAKORA. Jya wishyiriraho intego zifite akamaro kuruta ubutunzi cyangwa ubukire. Yesu yaravuze ati “mwirinde kurarikira k’uburyo bwose, kuko niyo umuntu yagira ibintu byinshi ate, ubuzima bwe ntibuva mu bintu atunze.”—Luka 12:15.

      • Umugabo wiyemeye

        ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO:

        “Kwibona bibanziriza kurimbuka, kandi kugira umutima wishyira hejuru bibanziriza kugwa.”—Imigani 16:18.

        ICYO BISOBANURA. Ubwibone no guhatanira kuba umuntu ukomeye ntibishobora gutuma umuntu agira icyo ageraho by’ukuri. Koko rero, hari igitabo cyagaragaje ko abayobozi b’amasosiyete bagize icyo bageraho, ari ba bandi “biyoroshya by’ukuri, batibonekeza kandi batiyemera. Ku rundi ruhande, icyo gitabo cyagaragaje ko bibiri bya gatatu by’amasosiyete yari afite abayobozi bumvaga ko ari ibitangaza, yasenyutse burundu cyangwa ntatere imbere” (Good to Great). Ibyo bitwigisha iki? Kumva ko uri umuntu ukomeye bishobora gutuma utagira icyo ugeraho.

        ICYO WAKORA. Aho kwishakira icyubahiro, itoze umuco wo kwiyoroshya. Bibiliya igira iti “umuntu natekereza ko hari icyo ari cyo kandi ari nta cyo ari cyo, aba yishuka.” Mu by’ukuri, ibyo bigaragaza ko umuntu nk’uwo nta cyo yagezeho.—Abagalatiya 6:3.

      • Ikiganza gifashe inyundo

        ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO:

        “Nta cyabera umuntu cyiza cyamurutira . . . gutuma ubugingo bwe bubonera ibyiza mu murimo akorana umwete.”—Umubwiriza 2:24.

        ICYO BISOBANURA. Niwitoza gukora akazi neza, uzagenda urushaho kukishimira. Mu gitabo Dogiteri Madeline Levine yanditse, yaravuze ati “kimwe mu bituma umuntu yumva ashoboye akazi ni uko aba azi kugakora, kandi kugira ngo amenye kugakora biterwa ahanini no gukorana umwete nta gucogora.” Ibyo bikubiyemo kuba afite ubushobozi bwo guhangana n’inzitizi ahura na zo.

        ICYO WAKORA. Jya ukorana umwete kugira ngo ugire ubuhanga mu kazi, kandi mu gihe uhuye n’ingorane ntugacike intege. Niba ufite abana, ujye ubareka bahangane n’ibibazo bahura na byo (ukurikije ikigero bagezemo n’ubushobozi bafite). Ntukihutire kubakemurira ibibazo byose bakugejejeho. Guhangana n’ibibazo bakiri bato bituma bumva banyuzwe by’ukuri kandi bikabatoza kuba abantu bakuru.

      • Imbwa

        ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO:

        “Imbwa nzima iruta intare yapfuye.”—Umubwiriza 9:4.

        ICYO BISOBANURA. Niba ufite akazi, wagombye kugira igihe cyo kugakora ariko ntikagutware igihe cyawe cyose. None se tuvugishije ukuri, wavuga ute ko wagize icyo ugeraho niba wariyeguriye akazi, ariko ubuzima bwawe bukahazaharira cyangwa ugatakaza icyubahiro mu muryango wawe? Abantu bagize icyo bageraho by’ukuri, bakora uko bashoboye kugira ngo akazi katabangamira ubuzima bwabo n’imiryango yabo.

        ICYO WAKORA. Jya wiyitaho kandi uruhuke bihagije. Gutwarwa n’akazi uhatanira kugira icyo ugeraho, bigatuma ubuzima bwawe buhazaharira kandi abagize umuryango wawe n’incuti zawe bakakubura, nta kintu gifatika bishobora kukugezaho.

      • Bibiliya irambuye

        ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO:

        “Hahirwa abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka.”—Matayo 5:3.

        ICYO BISOBANURA. Kwiga Bibiliya no gushyira mu bikorwa amahame yayo ni iby’ingenzi kugira ngo umuntu agire icyo ageraho by’ukuri. Abahamya ba Yehova babarirwa muri za miriyoni babonye ko gushyira iby’umwuka mu mwanya wa mbere mu mibereho yabo, byabagabanyirije imihangayiko iterwa no kwiruka inyuma y’ubutunzi.—Matayo 6:31-33.

        ICYO WAKORA. Turagutera inkunga yo kwiga Bibiliya, kugira ngo umenye icyagufasha kugira icyo ugeraho by’ukuri. Niba wifuza ibindi bisobanuro, uzabaze Abahamya ba Yehova bo mu gace k’iwanyu cyangwa ujye ku rubuga rwa www.pr418.com/rw.

      “Nibwiraga ko hari icyo nagezeho”

      Charlotte na Timothy

      Timothy na Charlotte babaga mu nzu nini ifite ibyumba byinshi. Bari bafite amamodoka meza cyane kandi bajyaga gutemberera ahantu hahenze incuro zitandukanye mu mwaka. Nyamara nubwo bari baragashize, ibyo byose barabihaze. Igazeti ya Nimukanguke! yabajije Timothy icyatumye ahindura imitekerereze.

      Ubundi wakoraga iki?

      Nakoraga ibijyanye n’umuzika n’icungamari. Charlotte we yari umuganga akanakora ibijyanye n’amabanki. Nyuma yaho, twafunguye amazu ane bogosheramo. Abantu babonaga ko nagashize! Mu by’ukuri, sinakoraga cyane kuko nari mfite abakozi bankorera. Icyakora jye na Charlotte twaje kugabanya ibyo twari dutunze, ibyinshi muri byo turabigurisha.

      None se kuki mwabigabanyije?

      Twiboneraga rwose ko nta cyo byatugejejeho. Ibyishimo twagiraga iyo twabaga tuguze ikintu gishya ntibyamaraga kabiri. Twasigaraga tumanjiriwe, tukumva tutanyuzwe kandi tukumva hari icyo tubura.

      None se ibyishimo nyakuri mwaje kubigeraho mute?

      Kubera ko ndi Umuhamya wa Yehova, nifatanya kenshi mu murimo wo kubwiriza. Nubwo jye na Charlotte twamaze igihe runaka tubwiriza amasaha 70 buri kwezi twigisha abandi Bibiliya, mu by’ukuri umurimo wo kubwiriza si wo twibandagaho. Ku bw’ibyo, twagurishije bimwe mu byatwinjirizaga amafaranga, bituma tubona uburyo bwo gukorera ahantu aho ari ho hose hakenewe abigisha ba Bibiliya benshi kurushaho. Ubu dukora ku cyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova muri Amerika. Kubera ko akazi dukora gafitanye isano n’umurimo wo kubwiriza, singahemberwa cyangwa ngo mpabwe icyubahiro cyihariye. Dufite ibintu by’ibanze dukenera mu buzima, ariko si byo tuba duhatanira kugeraho.

      None se ubu wumva hari icyo wagezeho?

      Yego rwose. Mbere nibwiraga ko hari icyo nagezeho. Ariko ibyo nkora ubu ni byo bituma ngira ibyishimo birambye, kuko nzi ko umurimo nkora ugira uruhare mu kugeza ubutumwa bwo muri Bibiliya ku bantu bari hirya no hino ku isi, kandi ugatuma abantu barushaho kugira imibereho myiza.a

      a Umurimo wo kwigisha Bibiliya Abahamya ba Yehova bakora ntibawuhemberwa.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze