ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g 5/14 pp. 14-15
  • Gutekereza

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Gutekereza
  • Nimukanguke!—2014
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Gutekereza bisobanura iki?
  • Akamaro ko gutekereza
  • Ese twagombye kugenzura ibyo dutekereza?
  • Ababwiriza barangwa n’ishyaka bagomba gufata igihe cyo gusenga no gutekereza
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2010
  • Ibyo umutima wanjye utekereza
    Turirimbire Yehova twishimye
  • Komeza gutekereza ku bintu by’umwuka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Ibyo umutima wanjye utekereza
    Turirimbire Yehova
Reba ibindi
Nimukanguke!—2014
g 5/14 pp. 14-15
Umuntu urimo atekereza

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

Gutekereza

Gutekereza bisobanura iki?

“Nzatekereza ku mirimo yawe yose, nite no ku migenzereze yawe.”​—Zaburi 77:​12.

ICYO ABANTU BABIVUGAHO

. Hari uburyo bwinshi bwo gutekereza ku bintu, bumwe muri bwo bukaba bwarakomotse mu madini ya kera yo mu Burasirazuba. Hari umwanditsi wagize icyo abivugaho agira ati “kugira ngo umuntu atekereze neza, agomba gusa n’uhanagura ibiri mu bwonko bwe hagasigaramo ubusa.” Ayo magambo yumvikanisha igitekerezo cy’uko guhanagura ibintu mu bwenge, ari na ko werekeza ibitekerezo ku magambo cyangwa ku mashusho runaka, bituma ugira amahoro, ubwonko bugatekereza neza cyangwa ukarushaho gusobanukirwa ibintu by’Imana.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

. Bibiliya igaragaza ko gutekereza ari iby’ingenzi cyane (1 Timoteyo 4:​15). Ariko ibikorwa byo gutekereza Bibiliya idushishikariza, si bya bindi byo guhanagura ibitekerezo byose mu bwenge bwacu, cyangwa gusubiramo kenshi ijambo rimwe cyangwa interuro. Ahubwo bikubiyemo gufata umwanya ugatekereza ku ngingo runaka y’ingirakamaro, urugero nko ku mico y’Imana, amahame yayo ndetse n’ibyo yaremye. Hari umuntu w’indahemuka wubahaga Imana wasenze agira ati “natekereje ku byo wakoze byose; nakomeje kuzirikana imirimo y’amaboko yawe mbikunze” (Zaburi 143:​5). Yunzemo ati “nakwibukaga ndi ku buriri bwanjye, nkagutekerezaho mu bicuku bya nijoro.”​—Zaburi 63:​6.

Akamaro ko gutekereza

“Umutima w’umukiranutsi uratekereza mbere yo gusubiza.”​—Imigani 15:​28.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

. Gutekereza bituma duhindura imyifatire, tukamenya kwifata kandi bikadushishikariza gukurikiza amahame mbwirizamuco. Ibyo byose bituma turushaho kugaragaza ubushishozi mu byo tuvuga no mu myitwarire yacu (Imigani 16:​23). Nanone bituma tugira ibyishimo n’ubuzima bwiza. Muri Zaburi 1:​3 havuga ibirebana n’umuntu utekereza kuri Bibiliya buri gihe, hagira hati “azamera nk’igiti cyatewe iruhande rw’imigezi, cyera imbuto zacyo mu gihe cyacyo. Amababi yacyo ntiyuma, kandi ibyo akora byose bizagenda neza.”

Nanone gutekereza bituma turushaho gusobanukirwa ibintu kandi tukarushaho kubifata mu mutwe. Urugero, iyo twiga ibirebana n’ibyaremwe cyangwa ingingo runaka yo muri Bibiliya, dusobanukirwa ibintu byinshi bishishikaje. Ariko iyo tubitekerejeho, tumenya isano bifitanye hagati yabyo n’iyo bifitanye n’ibyo twize mu gihe cyahise. Gutekereza bidufasha guhuriza hamwe ibintu bitandukanye, bikavamo ikintu gifatika, nk’uko umubaji aterateranya ibikoresho bitandukanye bikavamo ikintu cyiza.

Ese twagombye kugenzura ibyo dutekereza?

“Umutima urusha ibindi byose gushukana, kandi ni mubi cyane. Ni nde wawumenya?”​—Yeremiya 17:​9.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

. Bibiliya igira iti “imbere mu bantu, mu mitima yabo, ni ho haturuka ibitekerezo bibi: ubuhehesi, ubujura, ubwicanyi, ubusambanyi, kwifuza, ibikorwa by’ubugome, ibinyoma, kwiyandarika, ijisho ryifuza, . . . no kudashyira mu gaciro” (Mariko 7:​21, 22). Tugomba kugenzura ibyo dutekereza nk’uko umuriro ugenzurwa. Tutabigenzuye neza, ibitekerezo bidakwiriye bishobora gutuma tugira ibyifuzo bibi, bikaba byaturusha imbaraga maze tugakora ibikorwa bibi.​—Yakobo 1:​14, 15.

Mu buryo nk’ubwo, Bibiliya idutera inkunga yo gutekereza ku bintu ‘by’ukuri byose, ibikwiriye gufatanwa uburemere byose, ibikiranuka byose, ibiboneye byose, ibikwiriye gukundwa byose, ibivugwa neza byose, ingeso nziza zose n’ibishimwa byose’ (Abafilipi 4:​8, 9). Nitwinjiza mu bwenge bwacu ibitekerezo byiza nk’ibyo, bizatuma tugira imico myiza. Bizadufasha kuvuga amagambo meza no kubana neza n’abandi.​—Abakolosayi 4:​6.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze