ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g 3/14 pp. 10-11
  • Twasuye El Salvador

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Twasuye El Salvador
  • Nimukanguke!—2014
Nimukanguke!—2014
g 3/14 pp. 10-11
El Salvador

ISI N’ABAYITUYE

Twasuye El Salvador

Ikarita ya El Salvador

IGIHE Abesipanyoli bageraga mu gihugu ubu cyitwa El Salvador, hakaba hashize imyaka igera hafi kuri 500, abaturage bo mu bwoko bwari bwiganje muri ako gace bitaga icyo gihugu cyabo Cuscatlán. Iryo zina risobanura ngo “Igihugu gitatse ubwiza.” Muri iki gihe, abaturage bo mu gihugu cya El Salvador hafi ya bose bakomoka ku moko y’abasangwabutaka n’Abanyaburayi bimukiyeyo.

Abaturage bo muri El Salvador barangwa n’umwete, urugwiro, ikinyabupfura no kubaha abandi. Mbere yo kuganira n’umuntu cyangwa gutangira akazi, barasuhuzanya bati “Buenos días” (Mwaramutse?) cyangwa bati “Buenas tardes” (Mwiriwe?). Abatuye mu byaro no mu migi mito, babona ko guca ku muntu utamushuhuje ari ikinyabupfura gike.

Umugore usarura ikawa

Ubuhinzi bw’ikawa bwagize uruhare rukomeye mu mateka ya El Salvador

Mu mafunguro bakunda kurusha ayandi harimo ayo bita pupusa. Pupusa imeze nka capati ikoze mu ifu y’ingano (cyangwa mu muceri), bakaba bayirisha foromaje, ibishyimbo, inyama z’ingurube n’ibindi. Nanone bakunze kuyirisha isupu y’inyanya na curtido, ni ukuvuga imvange y’amashu, karoti, ibitunguru na vinegeri. Nubwo hari abantu bayirisha ikanya n’icyuma, ubusanzwe irishwa intoki.

Pupusa

Pupusa ziri mu mafunguro akundwa cyane muri El Salvador

Isumo rya Los Tercios, Suchitoto

Isumo rya Los Tercios, Suchitoto

ESE WARI UBIZI? Igihugu cya El Salvador bakunda kucyita igihugu cy’ibirunga. Icyo gihugu kirimo ibirunga birenga 20, kandi bimwe muri byo biracyaruka. Isumo rya Los Tercios rimanukira ku bitare bimeze nk’inkingi za mpandesheshatu ndende, byabayeho biturutse ku iruka ry’ibirunga.

Muri El Salvador hari Abahamya ba Yehova barenga 38.000, bari mu matorero agera kuri 700. Bigisha Bibiliya abantu bagera ku 43.000 mu cyesipanyoli, icyongereza n’ururimi rw’amarenga rwo muri El Salvador.

AMAKURU Y’IBANZE

  • Abaturage: 6.267.000

  • Umurwa mukuru: San Salvador

  • Ururimi rukoreshwa mu butegetsi: Icyesipanyoli

  • Ikirere: Mu turere two ku nkombe z’inyanja no mu bibaya byo hagati mu gihugu, harangwa n’ubushyuhe buringaniye, naho mu misozi miremire hakarangwa n’ikirere cy’imberabyombi

  • Imiterere: Icyo gihugu kigizwe ahanini n’imisozi n’ibitwa byo hagati

TYAZA UBWENGE

Subiza yego cyangwa oya.

  1. El Salvador ni cyo gihugu gito muri Amerika yo Hagati.

  2. El Salvador ni cyo gihugu gifite ubucucike bwinshi bw’abaturage muri Amerika yo Hagati.

  3. Amafunguro yo muri El Salvador hafi ya yose aba arimo ibirungo byinshi.

  4. Ubuhinzi bw’ikawa bwagize uruhare runini mu mateka ya El Salvador.

Answers: A, B na D ni yego. C ni oya, kuko abantu benshi basura icyo gihugu bavuga ko ibirungo biba mu mafunguro yo muri El Salvador atari byinshi.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze