ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g 7/14 pp. 10-11
  • Twasuye Irilande

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Twasuye Irilande
  • Nimukanguke!—2014
Nimukanguke!—2014
g 7/14 pp. 10-11
Inkombe za Irilande

ISI N’ABAYITUYE

Twasuye Irilande

Ikarita ya Repubulika ya Irilande na Irilande y’Amajyaruguru

IRILANDE ikunze kwitwa Ikirwa cya Emerode, kandi igizwe n’ibihugu bibiri. Ikinini muri ibyo bihugu ni Repubulika yigenga ya Irilande naho igito ni Irilande y’Amajyaruguru, ikaba iri mu bigize Ubwami bw’Abongereza.

Inzira y’Ibihanyaswa

Inzira y’Ibihanyaswa

Icyo gihugu cyitirirwa iryo buye ry’icyatsi kibisi rya emerode bitewe n’uko kigwamo imvura nyinshi bigatuma ibyatsi bihora bitohagiye. Ibiyaga n’imigezi binogeye ijisho, ibitwa byo ku nkombe zabyo hamwe n’uruhererekane rw’udusozi twiza, bituma icyo gihugu kirushaho kugira ubwiza nyaburanga.

Inzu ishakajwe ibyatsi

Inzu ishakajwe ibyatsi

Abaturage bo muri Irilande bahuye n’ibibazo byinshi. Urugero, hari abavuga ko kuva ahagana mu mwaka wa 1845 kugeza mu wa 1851, abantu bagera hafi kuri miriyoni imwe bishwe n’ibyorezo by’indwara n’inzara, bitewe n’indwara ya milidiyu yarumbije ibirayi. Kugira ngo abaturage bahangane n’ikibazo cy’ubukene, abenshi muri bo basuhukiye mu bihugu bitandukanye, urugero nka Kanada, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ositaraliya n’u Bwongereza. Muri iki gihe, Abanyamerika bagera kuri miriyoni 35 bakomoka muri Irilande.

Abaturage bo muri Irilande barangwa n’urugwiro kandi bakunda kwakira abashyitsi. Mu gihe cyo kwirangaza bakunda gukina imikino itandukanye. Muri yo harimo kugendera ku mafarashi, imikino bakina mu makipe, urugero nk’umukino wa cricket, rugubi n’umupira w’amaguru. Abagore bakunda gukina umukino w’agapira bateresha inkoni witwa kamogi.

Nanone abaturage bo muri Irilande bakunda umuzika no kuganira. Hari ubwoko bw’imbyino gakondo zo muri Irilande buzwi cyane ku isi hose. Ababyinnyi basa n’ababyinisha amaguru vuba vuba kandi mu buryo bufite gahunda, ariko igihimba kigasa n’igihama hamwe.

Abacuranzi bo muri Irilande

Abacuranzi bo muri Irilande

Abahamya ba Yehova bamaze imyaka irenga ijana muri Irilande. Ubu muri icyo gihugu hari Abahamya 6.000 bahugiye mu murimo wo kwigisha abantu Bibiliya.

1. Inanga; 2. imyirongi ifatanye; 3. gitari; 4. akorudewo; 5. umwirongi; 6. n’ingoma

Indirimbo gakondo zo muri Irilande zicurangwa hakoreshejwe ibikoresho by’umuzika bitandukanye, urugero nk’ibyagaragajwe hasi aha uhereye ibumoso ugana iburyo: inanga, imyirongi ifatanye, gitari, akorudewo, umwirongi n’ingoma.

ESE WARI UBIZI?

Ku nkombe z’amajyaruguru ya Irilande y’Amajyaruguru, hari inzira bita Inzira y’Ibihanyaswa igizwe n’inkingi z’amabuye y’amakoro zibarirwa mu bihumbi, zabayeho kera ubwo amahindure yageraga mu nyanja.

AMAKURU Y’IBANZE

  • Abaturage: Repubulika ya Irilande ituwe n’abaturage bagera kuri 4.500.000, naho Irilande y’Amajyaruguru ituwe n’abagera kuri miriyoni 1.800.000

  • Imirwa mikuru: Uwa Repubulika ya Irilande ni Dublin, naho uwa Irilande y’Amajyaruguru ni Belfast

  • Indimi: Icyongereza n’ururimi gakondo

  • Ikirere: Haba ikirere cy’imberabyombi kandi hagwa imvura nyinshi

  • Amadini akomeye: Repubulika ya Irilande igizwe ahanini n’Abagatolika, naho Irilande y’Amajyaruguru igizwe n’Abaporotesitanti n’Abagatolika

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze