ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g 4/14 pp. 12-13
  • Twasuye Kamboje

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Twasuye Kamboje
  • Nimukanguke!—2014
Nimukanguke!—2014
g 4/14 pp. 12-13
Imirima y’umuceri muri Kamboje

ISI N’ABAYITUYE

Twasuye Kamboje

Ikarita ya Kamboje

IYO usuye uduce dutandukanye two muri Kamboje, uhasanga imidugudu igizwe n’amazu yubatse hejuru y’amazi, amasoko ahinda n’imihanda yuzuye amapikipiki atwaye ibintu bitandukanye, kuva ku nkoko zikiri nzima kugera kuri za firigo. Ngibyo bimwe mu biranga icyo gihugu.

Abaturage bo muri Kamboje barangwa n’ubwuzu n’urugwiro kandi bakunda gusabana. Ubusanzwe iyo umuntu ahuye n’undi amwita murumuna we cyangwa mukuru we, mushiki we cyangwa musaza we, nyirasenge, nyirarume, nyirakuru cyangwa sekuru, n’iyo bwaba ari ubwa mbere bahuye.

Amazu yubatse hejuru y’amazi

Bamwe mu baturage ba Kamboje bakunda gutura mu mato yabigenewe, abandi bakibera mu mazu yubatse cyangwa areremba hejuru y’amazi. Hari n’amashuri, amavuriro, amasoko na sitasiyo za lisansi biba byubatse hejuru y’amazi.

Urubuto rwo mu bwoko bwa ngabo

Urubuto rwo mu bwoko bwa ngabo rurakundwa cyane muri Kamboje

Ibyokurya by’ibanze byaho ni umuceri. Muri rusange, ifunguro ryaho riba rigizwe n’ubwoko butatu cyangwa bune bw’ibyokurya, akenshi biherekejwe n’isupu. Amafi ni yo akundwa cyane. Akenshi ayo mafunguro aba agizwe n’ibyokurya bitandukanye byaba ibisharira, ibiryohera cyangwa ibirimo umunyu.

Mu myaka igera hafi ku 2.000 ishize, ni bwo abacuruzi b’Abahindi na ba mukerarugendo bajyaga mu Bushinwa batangiye kugera ku nkombe z’igihugu cya Kamboje. Bazanaga hariri n’amabuye y’agaciro bakabigurana ibirungo, ibiti bihumura neza, amahembe y’inzovu na zahabu. Abaturage bo muri Kamboje baje gutora imico n’imigenzo y’Abahindi n’Abashinwa, bituma idini ry’Abahindu n’iry’Ababuda yiganza muri icyo gihugu. Muri iki gihe, abaturage b’icyo gihugu barenga 90 ku ijana ni Ababuda.

Abahamya ba Yehova bageza ku baturage ba Kamboje ubutumwa butanga ibyiringiro bwo muri Bibiliya. Bamaze gufasha abantu benshi bakoresheje igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, kikaba kiboneka mu ndimi zigera kuri 250, harimo n’igikamboji.

Abahamya ba Yehova bageza ubutumwa bw’ibyiringiro ku muturage wo muri Kamboje

Abahamya ba Yehova bo muri Kamboje bigisha Bibiliya abantu barenga 1.500, bakabafasha kubona ibisubizo by’ibibazo bitandukanye, nk’ikigira kiti “abapfuye bari he?,” n’ikindi kigira kiti “ni uwuhe mugambi Imana ifitiye isi?”

AMAKURU Y’IBANZE

  • Abaturage: Miriyoni zigera hafi kuri 14

  • Umurwa mukuru: Phnom Penh

  • Ikirere: Urunyuranyurane rw’ubushyuhe buciriritse n’ubushyuhe bwinshi, hamwe n’imvura n’izuba

  • Ibyo bohereza mu mahanga: Imyenda, imbaho, kawucu n’umuceri

Igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? mu rurimi rw’igikamboje

Igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? cyanditswe n’Abahamya ba Yehova kiboneka mu gikamboji (cyagaragajwe hano).

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze