ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g 1/14 pp. 14-15
  • Twasuye u Butaliyani

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Twasuye u Butaliyani
  • Nimukanguke!—2014
Nimukanguke!—2014
g 1/14 pp. 14-15
Inkengero z’u Butaliyani

ISI N’ABAYITUYE | U BUTALIYANI

Twasuye u Butaliyani

Ikarita y’u Butaliyani

UBUTALIYANI burangwa n’ibintu bitandukanye. Hari aho usanga imyaro miremire, ahandi ukahasanga imisozi y’ibihanamanga. Mu majyepfo harangwa n’ubushyuhe bukaze, wagera mu majyaruguru ukahasanga ubukonje bukabije. Icyo gihugu gifite ibirunga byinshi, ariko ibitarazima ni bike cyane, urugero nka Stromboli na Etna.

U Butaliyani buri mu bihugu bituwe cyane mu Burayi. Abantu b’amoko atandukanye banyuze muri icyo gihugu bajya mu bindi bihugu. Muri bo harimo Abarabu, Abagiriki, Abanoruma, Abanyafoyinike n’abaturage bo mu bwami bwa Byzance.

Ba mukerarugendo mu bwato

Ba mukerarugendo bari mu bwato batembera mu miyoboro y’amazi, mu mugi wa Venise

Icyo gihugu gikungahaye ku mateka n’ubugeni. Amatongo y’inyubako z’Abagiriki n’Abaroma yo hagati y’ikinyejana cya 14 n’icya 18, aracyaboneka mu migi myinshi yo mu Butaliyani. Ibishushanyo, amashusho acuzwe mu mabuye y’urugarika ndetse n’amariba biboneka muri icyo gihugu, babikesha abanyabugeni batandukanye, urugero nka Bernin, Michel-Ange na Raphaël.

Ibyokurya bigira uruhare rukomeye mu mibereho y’Abataliyani, kandi imigenzo yaho myinshi ijyana n’uko bateka. Amakaroni ni yo ndyo y’ibanze. Bayarisha inyama cyangwa amafi biri kumwe n’imboga. Bakunda guteka amavuta y’imyelayo, kuko bayakora ari menshi. Mu mafunguro azwi cyane mu Butaliyani, harimo piza n’umuceri batekanye n’inyama cyangwa amafi.

Amakaroni

Amakaroni ni ryo funguro ry’ingenzi ry’Abataliyani

Abataliyani barangwa n’urugwiro, kwakira abashyitsi no gusabana, kandi bakunda kuganira. Ni yo mpamvu usanga bahurira ku mbuga bakaganira, cyangwa bahurira mu nzira bakaganira bigatinda.

Nubwo abaturage benshi b’u Butaliyani bavuga ko ari Abagatolika, bake ni bo bajya mu misa buri gihe. Kiliziya Gatolika ishobora kuba yaratangiye gutakaza imbaraga yari ifite mu myaka mirongo ishize. Ibyo biterwa n’uko abaturage batacyemera inyigisho za kiliziya zimaze igihe kirekire, urugero nko gukuramo inda no gutana kw’abashakanye.

Umubare w’Abahamya ba Yehova bo mu Butaliyani ugenda urushaho kwiyongera. Bazwiho kubwiriza, kwigisha Bibiliya no gukurikiza amahame yayo. Muri icyo gihugu hari amatorero y’Abahamya ba Yehova arenga 3.000, kandi amenshi muri yo yihatira kubwiriza abantu bavuga izindi ndimi zitari igitaliyani. Ikigaragaza ko abantu bo muri icyo gihugu bakeneye kwigishwa Bibiliya mu zindi ndimi, ni uko mu myaka icumi ishize, umubare w’abanyamahanga baba muri icyo gihugu wikubye incuro eshatu.

Imisozi y’ibihanamanga Dolomites

Uruhererekane rw’imisozi y’ibihanamanga ya Dolomites mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’u Butaliyani

ESE WARI UBIZI?

Nubwo umugi wa Vatikani uri i Roma, wahindutse leta yigenga mu wa 1929, ku buryo abaturage b’u Butaliyani bawufata nk’igihugu cy’amahanga.

AMAKURU Y’IBANZE

  • Abaturage: 61.000.000

  • Umurwa mukuru: Roma

  • Ikirere: Mu majyepfo harangwa ikirere nk’icyo mu duce twegereye inyanja ya Mediterane, igihe cy’ubukonje budakabije n’ubushyuhe buhehereye bumara igihe kirekire. Mu majyaruguru hari imisozi miremire n’ubukonje bwinshi.

  • Imiterere: Igice kinini cy’icyo gihugu kigizwe n’imisozi, kandi ubutaka bwacyo bureshya n’ibirometero bigera hafi ku 7.500 bukora ku nyanja.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze