ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kuki abana batagihanwa?
    Nimukanguke!—2015 | Mata
    • 1. Umwana w’umuhungu w’imyaka 4 ufashe igikinisho; 2. Umwana w’umukobwa w’imyaka 5 wipfumbase; 3. Umwana w’umuhungu w’imyaka 12 wifashe mu mayunguyungu

      INGINGO YO KU GIFUBIKO

      Kuki abana batagihanwa?

      Mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize, imibereho y’abagize umuryango mu bihugu bikize yarahindutse cyane. Kera ababyeyi ni bo bayoboraga umuryango, abana babo bagakurikiza ubuyobozi bwabo. Ariko ubu mu miryango imwe n’imwe usanga abana ari bo bayobora. Tekereza ku ngero zikurikira z’ibintu bishobora kubaho, zigaragaza ko ari uko bisigaye byifashe.

      • Umwana w’umuhungu w’imyaka 4 ari kumwe na nyina mu iduka. Afashe igikinisho, ariko nyina agerageza kumubuza amubwira ati “ariko se ibyo ufite ntibihagije?” Nyina yibutse ko atagombye kumubaza icyo kibazo. Umwana akomeje kwiriza avuga ati “mama ndagishaka.” Umubyeyi atinye ko umwana yakomeza kwiriza nk’uko bisanzwe, yemera kukimugurira.

      • Umugabo arimo araganira n’undi, maze agakobwa ke k’imyaka itanu kamuca mu ijambo kati “papa ndarambiwe; dutahe.” Uwo mugabo arunamye, abwira uwo mwana ati “ihangane sha! Mu kanya turaba dutashye. Si byo?”

      • Umwana w’imyaka 12 witwa James, aregwa ko asakuza mu ishuri. Se arakariye mwarimu aho kurakarira umwana we, aramubwira ati “ihangane mwana wa! N’ubundi mwarimu arakwanga. Ndamurega ku bayobozi b’ikigo.”

      Nubwo ibivugwa muri izo nkuru bitabayeho, bishobora kubaho. Bigaragaza ikibazo imiryango ihanganye na cyo, aho usanga ababyeyi bihanganira abana basuzugura, bakabaha ibyo babasabye byose, bakora amakosa ntibabahane. Hari igitabo cyagize kiti “uko iminsi ishira indi igataha, ababyeyi bagenda begurira abana ubutware. Nyamara mu myaka mike ishize, abana bari bazi ko atari bo batware mu muryango.”​—The Narcissism Epidemic.

      Birumvikana ko ababyeyi benshi bihatira kwigisha abana babo amahame aboneye binyuze ku rugero rwiza babaha, byaba na ngombwa bakabahana batajenjetse ariko babigiranye urukundo. Icyakora, cya gitabo twigeze kuvuga cyagaragaje ko ababyeyi barera abana batyo babonwa nk’abica umuco.”

      None se byageze aho bite? Kuki abana batagihanwa?

      Igitsure cy’Ababyeyi cyaragabanutse

      Hari abavuga ko igitsure cy’ababyeyi cyatangiye kugabanuka mu myaka ya za 60, igihe abiyita impuguke bashishikarizaga ababyeyi korohera abana babo. Baravugaga bati “mujye muba incuti [zabo] aho kuba abatware. Gushimagiza abana birabafasha kuruta kubahana. Aho guhoza ijisho ku bibi bakora, mujye mwita ku byiza.” Aho kugira ngo izo mpuguke zigishe ababyeyi ko bagomba gushyira mu gaciro mu gihe bashimira abana no mu gihe babahana, zabaye nk’izumvikanisha ko kubahana byazatuma abana babazinukwa kandi bikabangiza mu byiyumvo, kuko ubusanzwe bacibwa intege n’ubusa.

      Nyuma yaho nanone, impuguke zatangiye kwigisha abantu ibyiza byo kwihesha agaciro. Ni nk’aho bavugaga ko bari bamaze kuvumbura ibanga ryo kurera abana. Mu magambo make baravugaga bati “jya ureka umwana yumve ko hari icyo ari cyo.” Ni iby’ukuri ko gufasha abana kwigirira icyizere ari iby’ingenzi. Ariko izo mpuguke zarakabije, igihe zashishikarizaga ababyeyi kwereka abana babo ko bafite agaciro. Babwiye ababyeyi ko bagomba kwirinda kubwira abana ngo “oya” cyangwa ngo “ni bibi.” Bagaragaje ko ababyeyi ‘bagomba kubwira abana babo ko badasanzwe kandi ko bashobora kuba icyo bashaka kuba cyo cyose.’ Ni nk’aho bavugaga ko kubana neza n’abana ari byo byiza kuruta kubatoza imico myiza.

      Ababyeyi bashimagiza bikabije umwana wabo w’umuhungu wicaye ku ntebe ya cyami

      Inkubiri yo kumvisha abana ko bagomba kwihesha agaciro nta kindi yamaze uretse gutuma bumva ko bafite uburenganzira kuri byose

      Hari abavuze ko inkubiri yo kumvisha abana ko bagomba kwihesha agaciro nta kindi yamaze uretse gutuma bumva ko bafite uburenganzira kuri byose, nk’aho isi yose ari iyabo. Hari igitabo cyavuze ko nanone byatumye abana “baba ibigwari bityo ntibashobore kwihagararaho mu gihe basererejwe, kandi rimwe na rimwe ntibabashe guhangana n’ibibazo bahura na byo mu buzima (Generation Me). Muri icyo gitabo, hari umubyeyi wavuze ati “mu kazi, ibyo kumva ko ufite agaciro nta cyo biba bibwiye abantu. . . . Iyo utanze raporo mbi ku kazi, umukoresha wawe ntashobora kukubwira ngo ‘nshimishijwe n’uko wanditse raporo ku rupapuro rufite ibara ryiza.’ Kurera abana gutyo ni ukubahemukira.”

      Ibitekerezo bivuguruzanya

      Mu gihe cy’imyaka mirongo ishize, abantu bagiye batanga ibitekerezo bivuguruzanya ku birebana no kurera abana. Impuguke mu by’uburezi yitwa Ronald G. Morrish yaranditse iti “uburyo bwo kurera abana bugenda buhindagurika.” Yakomeje avuga ko “ibyo bigaragaza impamvu abantu bagenda bahinduka.”a Bibiliya ivuga ko ubu byoroshye cyane ko ababyeyi bamera ‘nk’abateraganwa n’imiraba, bajyanwa hirya no hino n’imiyaga yose y’inyigisho.’​—Abefeso 4:14.

      Nk’uko bigaragara, kudohoka mu birebana no guhana abana byagize ingaruka mbi. Uretse kuba byaratumye ububasha ababyeyi bafite ku bana bugabanuka, byanabujije abana guhabwa ubuyobozi bakeneye kugira ngo bazafate imyanzuro myiza kandi babashe kurangwa n’icyizere nyacyo mu buzima.

      Ese hari uburyo bwiza bwo kurera abana?

      a Byavuye mu gitabo cyitwa Secrets of Discipline: 12 Keys for Raising Responsible Children.

      Ese wigisha abana bawe neza?

      Gerageza kwishyira muri iyi mimerere.

      • Reka tuvuge ko uri umubyeyi. Nyuma y’amasomo no mu mpera z’ibyumweru, ujya utwara abana bawe mu modoka ubavana hamwe ubajyana ahandi. Ngaho ubajyanye muri siporo, bavuyeyo ubajyanye kwiga gucuranga piyano, urahindukiye ubajyanye mu myitozo yo gukina umupira w’amaguru, mbese nta cyo udakora kugira ngo ubafashe kubona ibyo bahugiramo. Kera kabaye uribwiye uti “ndananiwe pe! Ariko nubwo naniwe, abana banjye bazi ko ari bo buzima bwanjye, kandi ko ari jye ugomba kubakorera byose. Ese uko ni ko kuba umubyeyi mwiza?”

        Tekereza kuri ibi bikurikira: Ese mubyeyi, iyo wiyushye akuya utyo, ngo uragira ngo abana bawe babone ibyo bahugiramo, mu by’ukuri ni iki uba ubigisha? Ese aho ntibazagera ubwo bumva ko abantu bakuru, by’umwihariko ababyeyi, babereyeho gusa guha abana babo ibyo bakeneye?

        Uburyo bwiza: Jya ureka abana bawe babone ko nawe hari ibyo ujya ukenera. Ibyo bizabatoza kwita ku bandi, nawe urimo.

      • Reka tuvuge ko warezwe n’umubyeyi w’umunyamwaga kandi ukunda kunenga. Ariko wowe wiyemeje kutazarera abana bawe nk’uko warezwe. Buri gihe uko ubonye uburyo ushimira abahungu bawe babiri, yemwe n’iyo nta kintu gifatika bakoze. Hanyuma uribwiye uti “nta cyambuza kubwira abana banjye ko bitwara neza. Nibumva ko ari ibitangaza bizabafasha kwigirira icyizere, maze bitume bagira icyo bigezaho.”

        Tekereza kuri ibi bikurikira: Ese mu by’ukuri iyo ushimagiza abahungu bawe ugamije gusa gutuma bumva bamerewe neza, uba ubigisha iki? Kubashimagiza ugira ngo bumve ko bafite agaciro, bishobora kubagiraho izihe ngaruka, haba muri iki gihe no mu gihe kizaza?

        Uburyo bwiza: Jya ushyira mu gaciro. Ntugakabye kunenga abana bawe. Ariko nanone ujye ubashimira ari uko bakoze ikintu gifatika.

      • Reka tuvuge ko uri umubyeyi w’abana babiri b’abakobwa; umwe afite imyaka itandatu undi afite itanu. Umukuru akunda guhubuka no kurakazwa n’ubusa. Ejo hashize, yararakaye akubita murumuna we igipfunsi. Uribaza uko uri bukemure icyo kibazo. Hanyuma uribwiye uti ‘aho kumuhana, reka mugire inama. Ese mubwiye ko yakoze nabi sinaba muhohoteye?’

        Tekereza kuri ibi bikurikira: Ese kugira inama umwana w’imyaka itandatu byonyine birahagije? Ese koko kubwira umwana wakubise uwo bavukana ko yakoze “nabi,” byaba ari ukumuhohotera?

        Uburyo bwiza: Mu gihe umwana akoze ikosa ujye umuha igihano gikwiriye. Guhana umwana wawe mu buryo bwuje urukundo bizamufasha kwikosora.

  • Uburyo bwiza bwo guhana abana
    Nimukanguke!—2015 | Mata
    • Umubyeyi ucyaha umukobwa we

      INGINGO YO KU GIFUBIKO | KUKI ABANA BATAGIHANWA?

      Uburyo bwiza bwo guhana abana

      TUVUGISHIJE ukuri kurera ntibyoroshye. Icyakora iyo umwana adahanwe kandi yagombye guhanwa, kumurera birushaho kugorana. Kubera iki? Ni uko iyo abana badahanwe (1) bakomeza kwigira indakoreka bakarushya ababyeyi, kandi (2) ababyeyi bagatanga inama bahuzagurika, bigatera abana urujijo.

      Ku rundi ruhande, igihano gishyize mu gaciro kandi gitanzwe mu rukundo, gituma umwana agira ubushobozi bwo gutekereza kandi akagira imico myiza. Nanone bituma yumva afite umutekano, kandi bigatuma aca akenge. Ariko se ni he washakira inama zagufasha guhana abana bawe?

      Amahame ya Bibiliya afite akamaro

      Abahamya ba Yehova, ari na bo banditsi b’iyi gazeti, bemera ko Bibiliya ‘ifite akamaro ko kwigisha no gucyaha no gushyira ibintu mu buryo no guhana’ (2 Timoteyo 3:16). Bibiliya si igitabo cyigisha ababyeyi uko barera abana babo gusa, ahubwo inakubiyemo amahame yafasha imiryango kubona ubuyobozi bukwiriye. Reka dusuzume amwe muri yo.

      ICYO BIBILIYA IVUGA. “Ubupfapfa buhambiriwe ku mutima w’umwana.”​—Imigani 22:15.

      Nubwo abana bashobora kugira ubushishozi kandi bakarangwa n’ineza, bashobora no gukora iby’ubupfapfa. Ni yo mpamvu bagomba guhanwa (Imigani 13:24). Nuzirikana ibyo, bizagufasha gusohoza neza inshingano yawe ya kibyeyi.

      ICYO BIBILIYA IVUGA. “Ntukareke guhana umwana.”​—Imigani 23:13.

      Umubyeyi n’umukobwa we baseka

      Ntugatinye guha umwana igihano gishyize mu gaciro ngo wumve ko ari ukumuhutaza cyangwa ko yazakuzinukwa. Iyo igihano gitanzwe mu bugwaneza, gitoza umwana kwicisha bugufi akemera gukosorwa, kandi iyo amaze gukura bimugirira akamaro.​—Abaheburayo 12:11.

      ICYO BIBILIYA IVUGA. ‘Ibyo umuntu abiba ni na byo azasarura.’​—Abagalatiya 6:7.

      Ubusanzwe, ababyeyi baba bifuza kurinda abana babo, kandi rwose birakwiriye. Ariko nanone ni ngombwa gushyira mu gaciro. Iyo “urinze” umwana wawe kugerwaho n’ingaruka z’amakosa ye, uba umuhemukiye. Nanone iyo umwarimu cyangwa undi muntu amukuregeye ko yakoze ikosa runaka ukamurengera, uba umugiriye nabi. Jya ubona abo bantu nk’aho mufatanyije kurera. Nubigenza utyo, uzaba utoza umwana wawe kumvira abamuyobora nawe urimo.​—Abakolosayi 3:20.

      ICYO BIBILIYA IVUGA. “Umwana udahanwa azakoza nyina isoni.”​— Imigani 29:15.

      Jya urangwa n’urukundo, ntukivuguruze kandi ujye ushyira mu gaciro

      Nubwo ababyeyi batagombye gukagatiza, nanone ntibagombye kurera bajeyi. Hari igitabo cyavuze kiti “iyo umwana arezwe bajeyi ntapfa kumva ko abantu bakuru bari mu rugo bamufiteho ububasha” (The Price of Privilege). Iyo utagaragarije umwana wawe ko ari wowe ufite ububasha, yumva ko ari we ubufite. Byanze bikunze bizatuma afata imyanzuro mibi izabagiraho ingaruka ziteye agahinda mwembi.​—Imigani 17:25; 29:21.

      ICYO BIBILIYA IVUGA. ‘Umugabo azomatana n’umugore we, bombi babe umubiri umwe.’​—Matayo 19:5.

      Bibiliya igaragaza ko umugabo n’umugore bagomba kubana mbere y’uko babyara abana kandi bagakomeza kubana na nyuma y’uko abana bavuye mu rugo (Matayo 19:5, 6). Ni yo mpamvu kuba umugabo cyangwa umugore ari byo bibanza, inshingano za kibyeyi zigakurikiraho. Iyo ushyize imbere umwana ukamurutisha uwo mwashakanye, umwana ashobora “kwitekerezaho ibirenze ibyo agomba gutekereza” (Abaroma 12:3). Iyo abashakanye “bibanda ku bana” byangiza imibanire yabo.

      Inama zigenewe ababyeyi

      Kugira ngo usohoze inshingano zawe za kibyeyi, wagombye gukurikiza amahame akurikira, mu gihe uhana umwana.

      Jya urangwa n’urukundo. “Ntimukarakaze abana banyu kugira ngo batazinukwa.”​—Abakolosayi 3:21.

      Ntukivuguruze. “Yego yanyu ijye iba Yego, na Oya yanyu ibe Oya.”​—Matayo 5:37.

      Jya ushyira mu gaciro. “Nzagukosora mu rugero rukwiriye.”​—Yeremiya 30:11.a

      a Niba wifuza ibindi bisobanuro, jya kuri jw.org/rw. Reba ahanditse ngo INYIGISHO ZA BIBILIYA > ABASHAKANYE & ABABYEYI, urahasanga ingingo zikurikira: “Uko wahana abana bawe,” “Mu gihe umwana akunda kwirakaza” “Jya ucengeza amahame mbwirizamuco mu bana bawe,” “Uko watoza umwana wawe kumvira.”

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze