ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • re igi. 35 pp. 251-258
  • Babuloni Ikomeye irarimbutse

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Babuloni Ikomeye irarimbutse
  • Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Kuki yitwa umwami wa munani?
  • Abami icumi bategeka isaha imwe
  • Kurimbuka kwa maraya
  • Gusohoza ibyo Imana yagambiriye
  • Kurwana n’inyamaswa ebyiri z’inkazi
    Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
  • Amahoro, umutekano “n’ishusho y’Inyamaswa”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1986
  • Ibyahishuwe bivuga ko bizagendekera bite abanzi b’Imana?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
  • Yehova ahishura ‘ibigomba kubaho bidatinze’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
Reba ibindi
Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
re igi. 35 pp. 251-258

Igice cya 35

Babuloni Ikomeye irarimbutse

1. Ni mu yahe magambo marayika avugamo ibyerekeye inyamaswa itukura, kandi ni ubuhe bwenge bukenewe kugira ngo dusobanukirwe ibigereranyo byo mu Byahishuwe?

MARAYIKA agikomeza kuvuga iby’inyamaswa itukura ivugwa mu Byahishuwe 17:3, marayika abwira Yohana ati “aha ni ho hakwiriye ubwenge n’ubuhanga. Iyo mitwe irindwi ni yo misozi irindwi uwo mugore yicaraho. Kandi ni yo bami barindwi: abatanu baraguye, umwe ariho undi ntaraza, kandi naza azaba akwiriye kumara igihe gito” (Ibyahishuwe 17:9, 10). Hano marayika aramenyekanisha ubwenge buva mu ijuru, bwo bwonyine bushobora gutanga ubumenyi buhesha gusobanukirwa ibigereranyo byo mu Byahishuwe (Yakobo 3:17). Ubwo bwenge bumurikira abagize itsinda rya Yohana na bagenzi babo ku birebana n’imikomerere y’igihe turimo. Butera imitima yitanze kwita ku manza za Yehova ziri hafi gusohozwa, kandi bukayicengezamo ibyo gutinya Imana bihesha agakiza. Nk’uko mu Migani 9:10 habivuga, “kūbaha Uwiteka ni ishingiro ry’ubwenge, kandi kumenya Uwera ni ubuhanga.” Noneho se, ubwenge bw’Imana buduhishurira iki ku byerekeye inyamaswa?

2. Imitwe irindwi y’inyamaswa itukura isobanura iki, kandi se ni mu buhe buryo ‘abatanu bari baraguye, umwe akiriho’?

2 Imitwe irindwi y’iyo nyamaswa y’inkazi igereranya ‘imisozi’ irindwi cyangwa ‘abami’ barindwi. Mu Byanditswe, ayo magambo yombi akoreshwa yerekeza ku butegetsi bw’ibihangange (Yeremiya 51:24, 25; Daniyeli 2:34, 35, 44, 45). Muri Bibiliya havugwamo ubutegetsi bw’ibihangange bw’isi butandatu bwagize uruhare mu birebana n’ubwoko bw’Imana, ari bwo Egiputa, Ashuri, Babuloni, Abamedi n’Abaperesi, u Bugiriki na Roma. Muri bwo, butanu bwari bwarabayeho ariko butakiriho mu gihe Yohana yerekwaga Ibyahishuwe, naho Roma yo yari ikiri ubutegetsi bw’igihangange bw’isi. Ibyo bihuje neza n’aya magambo ngo “abatanu baraguye, umwe ariho.” Ariko se, ‘ubundi’ butegetsi bw’igihangange bwagombaga kuza ni ubuhe?

3. (a) Ni gute Ubwami bw’Abaroma bwaje kwicamo ibice? (b) Ni bintu ki byabaye mu bwami bw’i Burasirazuba? (c) Ingoma Ntagatifu y’Abaroma igomba kubonwa ite?

3 Ubwami bw’Abaroma bwararambye ndetse bukomeza kwaguka mu binyejana byakurikiye igihe cya Yohana. Mu mwaka wa 330 nyuma ya Yesu, Umwami w’Abami Konsitantino yimuriye umurwa mukuru we wa Roma i Byzance, umugi yahaye izina rishya, ari ryo Constantinople. Mu mwaka wa 395, Ubwami bw’Abaroma bwigabanyijemo ibice bibiri, icy’i Burasirazuba n’icy’i Burengerazuba. Mu mwaka wa 410, Roma yaguye mu maboko ya Alaric, umwami w’Abawisigoti (ubwoko bw’Abadage bwari bwarahindukiriye idini rya “gikristo” rya kiyariyani). Amoko y’Abadage (na yo ya “gikristo”) yigaruriye Esipanye n’igice kinini cy’intara z’Abaroma zo muri Afurika y’Amajyaruguru. Icyo cyari igihe cy’imvururu n’imivurungano n’ihindagurika rikomeye mu Burayi. Mu Bwami bw’i Burengerazuba hadutse Abami b’ibirangirire, urugero nka Charlemagne wagiranye isezerano na Papa Léon wa III mu kinyejana cya 9, na Frederiko wa II, wategetse mu kinyejana cya 13. Icyakora nubwo aho bategekaga hitwaga Ingoma Ntagatifu y’Abaroma, hari hato ugereranyije n’Ubwami bw’Abaroma kera bugikomeye. Byabaye nko kuvugurura cyangwa gukomeza ubutegetsi bw’igihangange bwa mbere aho kuba ubwami bushya gusa.

4. Ni ukuhe gutsinda Ubwami bw’i Burasirazuba bwagize, ariko ni iki cyabaye ku gice kinini cy’intara za Roma za kera zari muri Afurika y’Amajyaruguru, muri Esipanye no muri Siriya?

4 Ubwami bw’Abaroma bw’i Burasirazuba bwari bufite umurwa mukuru wa Constantinople, bwagumyeho ariko budafitanye imishyikirano myiza n’Ubwami bw’i Burengerazuba. Mu kinyejana cya gatandatu, Yusitiniyani wa I, Umwami w’Abami w’i Burasirazuba, yashoboye kongera kwigarurira igice kinini cy’Afurika y’Amajyaruguru, anatera muri Esipanye no mu Butaliyani. Mu kinyejana cya karindwi, Yusitiniyani wa II yongeye kwigarurira intara z’i Makedoniya z’ubwo bwami zari zarafashwe n’amoko y’Abasilave. Ariko mu kinyejana cya munani, igice kinini cy’intara za kera za Roma zo muri Afurika y’Amajyaruguru, muri Esipanye no muri Siriya zari zarigaruriwe n’ubwami bushya bwari bufite amatwara ya cyisilamu, bityo zitandukanya n’ubutegetsi bwa Constantinople n’ubwa Roma.

5. Nubwo umugi wa Roma waguye mu mwaka wa 410 nyuma ya Yesu, ni mu buhe buryo hagombye ibinyejana byinshi mbere y’uko igisigisigi cyose cya gipolitiki cy’Ubwami bw’Abaroma gisibangana ku isi?

5 Umugi wa Constantinople wo wagumyeho mu gihe kirekire ho gato. Warokotse ibitero byinshi by’Abaperesi, Abarabu, Ababurugari n’iby’Abarusiya, ariko amaherezo uza kugwa mu mwaka wa 1203 mu maboko atari ay’Abisilamu, ahubwo wigarurirwa n’Abanyamisaraba baturutse i Burengerazuba. Ariko mu mwaka wa 1453, waguye mu maboko ya Mehmedi wa II, umutegetsi w’Umwotomani w’Umwisilamu, maze nyuma gato uhinduka umurwa mukuru w’Ubwami bwa Otomani, ari bwo bwami bwa Turukiya. Bityo rero, nubwo umugi wa Roma waguye mu mwaka wa 410 nyuma ya Yesu, hagombye ibinyejana byinshi mbere y’uko igisigisigi cyose cya gipolitiki cy’Ubwami bw’Abaroma gisibangana ku isi. Icyakora, amatwara yabwo yakomeje kugaragara mu bwami bwa kidini bwari bushingiye ku bapapa b’i Roma no ku madini y’Aborutodogisi y’i Burasirazuba.

6. Ni ubuhe bwami bushya bwavutse, kandi ni ubuhe muri bwo bwateye intera ndende kurushaho?

6 Ariko kandi, mu kinyejana cya 15, hari ibihugu bimwe byashinze ubundi bwami bushya rwose. Nubwo bumwe muri ubwo butegetsi bushya bw’ibihangange bwa cyami bwategekaga intara zahoze zikoronijwe n’Abaroma, ntabwo ari bwa Bwami bw’Abaroma bwakomezaga. Ibihugu bimwe, urugero nka Porutugali, Esipanye, u Bufaransa n’u Buholandi byagiye byagura intara byategekaga ziba ngari cyane. Ariko u Bwongereza ni bwo bwateye intera ndende kurushaho, kuko bwageze aho buba ubwami bugari cyane bwavugwagaho ko ari aho ‘izuba ritajya rirenga.’ Mu bihe bitandukanye, ubwo bwami bwaraguwe bugera mu gice kinini cy’Amerika y’Amajyaruguru, icy’Afurika, icy’u Buhindi n’icy’Aziya yo mu Burasirazuba bw’Amajyepfo kimwe no muri Pasifika y’Amajyepfo.

7. Ni gute habayeho ubutegetsi bw’isi bubiri bw’ibihangange, kandi Yohana yavuze ko ‘umutwe’ wa karindwi, cyangwa ubutegetsi bw’igihangange bw’isi, bwari kumara igihe kingana iki?

7 Mu kinyejana cya 19, bimwe mu bice byakoronijwe n’u Bwongereza byo muri Amerika y’Amajyaruguru byari byaramaze gucana umubano n’u Bwongereza kugira ngo bibe ishyanga ryigenga, ari ryo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ariko habayeho igihe cy’amakimbirane mu bya politiki hagati y’iryo shyanga rishya n’igihugu cyaritegekaga mbere. Icyakora, intambara ya mbere y’isi yose yatumye ibyo bihugu byombi byumva ko bifite inyungu bihuriyeho maze bishimangira imishyikirano yihariye hagati yabyo. Nguko uko haje kubaho ubutegetsi bw’isi bubiri bw’ibihangange bushyize hamwe, bugizwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ishyanga rikize kurusha ayandi ku isi muri iki gihe, hamwe n’u Bwongereza, buyobora ubwami bugari kurusha ubundi ku isi. Uwo ni wo ‘mutwe’ wa karindwi, cyangwa ubutegetsi bw’igihangange bw’isi, ari bwo bugikomeza kugeza mu gihe cy’imperuka, mu turere Abahamya ba Yehova bo muri iki gihe batangiriyemo umurimo wabo. Ugereranyije n’Ubwami bwarambye bw’umutwe wa gatandatu, ubw’uwa karindwi bwo bugomba kumara “igihe gito” gusa, ni ukuvuga kugeza aho Ubwami bw’Imana buzarimburira ubutegetsi bw’amahanga yose.

Kuki yitwa umwami wa munani?

8, 9. Ni iki marayika yita inyamaswa itukura y’ikigereranyo, kandi ni mu buhe buryo ikomoka ku mitwe irindwi?

8 Marayika yakomeje asobanurira Yohana ati “kandi ya nyamaswa y’inkazi yariho ariko ikaba itakiriho, na yo ni umwami wa munani, ariko akomoka kuri ba bandi barindwi, kandi agomba kurimbuka” (Ibyahishuwe 17:11, “NW”). Inyamaswa itukura y’ikigereranyo ‘ikomoka’ muri ya mitwe irindwi, bishaka kuvuga ko ikomoka ku mitwe ya ya ‘nyamaswa [ya mbere] iva mu nyanja,’ cyangwa ikaba iyikesha kubaho, akaba ari na yo ibereye igishushanyo. Mu buhe buryo? Mu mwaka wa 1919, ubutegetsi bw’igihangange bw’Abongereza n’Abanyamerika ni bwo bwari umutwe uganje. Imitwe itandatu yabanje yari yaraguye, kandi umwanya w’ubutegetsi bw’igihangange bw’isi wari warafashwe n’uwo mutwe. Uwo mutwe wa karindwi uheruka uruhererekane rw’ubutegetsi bw’ibihangange ku isi, wagize uruhare runini mu ishyirwaho ry’Umuryango w’Amahanga kandi na n’ubu uracyafite uruhare runini mu gushyigikira Umuryango w’Abibumbye no kuwuha inkunga y’amafaranga. Bityo mu buryo bw’ikigereranyo, inyamaswa itukura, ni ukuvuga umwami wa munani, ‘ikomoka’ muri ya mitwe irindwi ya mbere. Tubifashe dutyo, kuvuga ko iyo nyamaswa ikomoka mu mitwe irindwi, bihuje neza n’ihishurwa ryabanje ryavugaga ko inyamaswa ifite amahembe abiri nk’ay’umwana w’intama (ni ukuvuga Ubutegetsi bw’Igihangange bw’Abongereza n’Abanyamerika, ari bwo mutwe wa karindwi w’inyamaswa ya mbere), yategetse ko hakorwa igishushanyo maze igiha ubuzima.​—Ibyahishuwe 13:1, 11, 14, 15.

9 Byongeye kandi, uretse u Bwongereza, mu ba mbere bari bagize Umuryango w’Amahanga harimo na za Leta zategekaga intara z’imitwe yabanje kubaho, ari yo u Bugiriki, Irani (u Buperesi) n’u Butaliyani (Roma). Uko igihe cyagiye gihita, za Leta zatwaraga intara z’ubutegetsi bw’ibihangange ku isi butandatu bwabanje, amaherezo zaje kuba zimwe mu zishyigikiye igishushanyo cy’inyamaswa. Muri ubwo buryo nanone, iyo nyamaswa itukura yashoboraga kuvugwaho ko ikomoka ku butegetsi bw’ibihangange burindwi.

10. (a) Ni mu buhe buryo havugwa ko inyamaswa itukura ‘na yo ari umwami wa munani’? (b) Ni gute umutegetsi umwe w’icyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti yagaragaje ko ashyigikiye Umuryango w’Abibumbye?

10 Zirikana ko inyamaswa itukura ‘na yo ari umwami wa munani.’ Ubwo rero, muri iki gihe Umuryango w’Abibumbye wateguwe mu buryo usa n’aho ari leta itegeka isi. Ndetse rimwe na rimwe wagiye witwara nk’aho koko ari leta, wohereza ingabo ku rugamba kugira ngo zihoshe ubushyamirane mpuzamahanga, urugero nko muri Koreya, mu Mwigimbakirwa wa Sinayi, mu bihugu bimwe by’Afurika no muri Libani. Ariko rero, ni igishushanyo gusa cy’umwami. Kimwe n’igishushanyo cy’idini, uwo muryango nta jambo cyangwa ububasha nyabwo ugira uretse ubwo wahawe n’abawushinze kandi bawusenga. Hari n’igihe iyo nyamaswa y’ikigereranyo igaragara ko ifite intege nke. Ariko yo ntiyigeze na rimwe itereranwa burundu n’abayigize bategekesha igitugu, nk’uko Umuryango w’Amahanga watereranywe maze ukagwa ikuzimu (Ibyahishuwe 17:8). Mu mwaka wa 1987, umutegetsi uzwi cyane w’icyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti yifatanyije n’abapapa b’i Roma mu gushyigikira Umuryango w’Abibumbye, nubwo hari byinshi batavugagaho rumwe. Ndetse yanasabye ko habaho “gahunda yagutse yo kubungabunga umutekano mpuzamahanga” ishingiye ku Muryango w’Abibumbye. Nk’uko Yohana agiye kubisobanurirwa, hazabaho igihe uwo Muryango uzagira ububasha buhambaye. Hanyuma, na wo ‘uzarimbuka.’

Abami icumi bategeka isaha imwe

11. Ni iki marayika wa Yehova avuga ku birebana n’amahembe icumi y’inyamaswa itukura y’ikigereranyo?

11 Mu gice kibanziriza iki cy’Ibyahishuwe, marayika wa gatandatu n’uwa karindwi basutse inzabya z’umujinya w’Imana. Bityo twaburiwe ko abami b’isi barimo bahururizwa kujya mu ntambara y’Imana kuri Harimagedoni, kandi ko ‘Babuloni Ikomeye igomba kwibukwa imbere y’Imana’ (Ibyahishuwe 16:1, 14, 19). Ubu noneho tugiye guhabwa ibisobanuro birambuye ku bihereranye n’ukuntu imanza z’Imana zizabasohorezwaho. Umva nanone icyo marayika wa Yehova abwira Yohana: “ya mahembe cumi wabonye ni yo bami cumi batarima, ariko bahabwa gutegekera hamwe na ya nyamaswa nk’abami kumara isaha imwe. Abo bahuje inama, baha ya nyamaswa imbaraga zabo n’ubutware bwabo. Bazarwanya Umwana w’Intama, ariko Umwana w’Intama azabanesha, kuko ari we Mutware utwara abatware n’Umwami w’abami, kandi abari hamwe na we bahamagawe batoranijwe bakiranutse na bo bazayinesha.”​—Ibyahishuwe 17:12-14.

12. (a) Amahembe icumi agereranya iki? (b) Ni gute dushobora kuvuga ko amahembe icumi ‘yari atarima’? (c) Ni mu buryo ki noneho ubu amahembe icumi y’ikigereranyo ‘yimye,’ kandi mu gihe kingana iki?

12 Amahembe icumi agereranya ubutegetsi bw’ibihangange bwa gipolitiki bwose ubu bufite ububasha ku isi kandi bushyigikiye igishushanyo cy’inyamaswa. Mu bihugu byose biriho muri iki gihe, bike cyane ni byo byari bizwi mu gihe cya Yohana. Ndetse n’ibyariho, urugero nka Egiputa n’u Buperesi (Irani), muri iki gihe bifite imitegekere ya gipolitiki itandukanye n’iy’icyo gihe. Ku bw’ibyo, mu kinyejana cya mbere, ‘amahembe icumi yari atarima.’ Ariko noneho ubu, ku munsi w’Umwami, ayo mahembe icumi ‘yarimye,’ cyangwa afite ubutegetsi bwa gipolitiki. Ukugwa k’ubwami bukomeye bwakoronije ibindi bihugu, cyane cyane uhereye mu ntambara ya kabiri y’isi yose, byatumye havuka ibindi bihugu byinshi bishya. Ibyo bihugu hamwe n’ubutegetsi bw’ibihangange bwari busanzweho, bigomba gutegekana n’inyamaswa igihe gito, nk’“isaha imwe” gusa, mbere y’uko Yehova akuraho ubutegetsi bwose bwa gipolitiki bwo ku isi kuri Harimagedoni.

13. Ni mu buhe buryo amahembe icumi ‘ahuje inama,’ kandi ibyo bigaragaza rwose ko afitiye Umwana w’Intama iyihe migambi?

13 Muri iki gihe, kurwanira ishyaka igihugu by’agakabyo ni kimwe mu biha ayo mahembe icumi imbaraga zikomeye. Ayo mahembe ‘ahuje inama’ mu buryo bw’uko atsimbarara ku butegetsi bw’ibihugu byayo aho kwemera Ubwami bw’Imana. Uwo ni wo wari umugambi wayo igihe yibumbiraga mu Muryango w’Amahanga no mu Muryango w’Abibumbye, umugambi wo kubumbatira amahoro ku isi no kurinda ubusugire bwayo. Ibyo bigaragaza rwose ko ayo mahembe afite umugambi wo kurwanya Umwana w’Intama, ari we “Mutware utwara abatware n’Umwami w’abami,” kuko Yehova yagambiriye ko vuba aha Ubwami bwe bweguriwe Yesu Kristo, buzasimbura ubwo bwami bwose.​—Daniyeli 7:13, 14; Matayo 24:30; 25:31-33, 46.

14. Ni gute abategetsi b’iyi si bashobora kurwanya Umwana w’Intama, kandi iyo ntambara izarangira ite?

14 Birumvikana ko abategetsi b’iyi si badashobora kugira icyo batwara Yesu ubwe. Ari mu ijuru, aho badashobora kugera. Ariko abavandimwe ba Yesu, ni ukuvuga abasigaye b’urubyaro rw’umugore, bo baracyari ku isi kandi basa n’aho batagira kirengera (Ibyahishuwe 12:17). Amenshi muri ya mahembe yamaze kubagaragariza urwango rukomeye, bityo muri ubwo buryo akaba arwanya Umwana w’Intama (Matayo 25:40, 45). Ariko kandi, vuba aha igihe kizaza, ubwo Ubwami bw’Imana “buzamenagura ubwo bwami bwose bukabutsembaho” (Daniyeli 2:44). Icyo gihe abami b’isi bazarwanya Umwana w’Intama mu ntambara ya simusiga, nk’uko tugiye kubibona (Ibyahishuwe 19:11-21). Icyakora, ibyo tumaze kumenya aha ngaha birahagije kugira ngo tubone ko amahanga atazatsinda. Nubwo ‘ahuje inama’ n’Umuryango w’Abibumbye, ari yo nyamaswa itukura, ntashobora kunesha ‘Umutware utwara abatware n’Umwami w’abami’ hamwe n’‘abahamagawe batoranyijwe bakiranutse,’ barimo n’abigishwa be basizwe bakiri ku isi. Na bo bazaba baranesheje bitewe n’uko bazaba barakomeje gushikama banyomoza ibirego bya Satani birangwa n’ubugome.​—Abaroma 8:37-39; Ibyahishuwe 12:10, 11.

Kurimbuka kwa maraya

15. Ni iki marayika avuga ku byerekeye maraya no ku byo amahembe icumi n’inyamaswa bizamukorera?

15 Abagize ubwoko bw’Imana si bo bonyine bangwa n’amahembe icumi. Nanone marayika yongeye kwerekeza ibitekerezo bya Yohana kuri maraya, nk’uko abitubwira agira ati “nuko arambwira ati ‘ya mazi wabonye wa maraya yicaraho, ni yo moko n’amateraniro y’abantu n’amahanga n’indimi. Ya mahembe cumi wabonye na ya nyamaswa bizanga maraya uwo, bimunyage bimucuze birye inyama ze, bimutwike akongoke.’”​—Ibyahishuwe 17:15, 16.

16. Kuki Babuloni Ikomeye itazashobora kwishingikiriza ku mazi yayo kugira ngo ayirinde igihe ubutegetsi bwa gipolitiki buzayihindukirana?

16 Nk’uko Babuloni ya kera yishingikirizaga ku mazi mu kwirwanaho, ni na ko muri iki gihe Babuloni Ikomeye yishingikiriza cyane ku mubare w’abayoboke bayo bo mu “moko n’amateraniro y’abantu n’amahanga n’indimi.” Mu buryo bukwiriye, marayika arakangurira ibitekerezo byacu kwibaza iby’abo bantu mbere yo kuvuga ibikurikiraho biteye ubwoba, ari cyo gitero gikomeye ubutegetsi bwa gipolitiki buzagaba kuri Babuloni Ikomeye. Icyo gihe se ayo “moko n’amateraniro y’abantu n’amahanga n’indimi” bizakora iki? N’ubu abagize ubwoko bw’Imana baha Babuloni Ikomeye umuburo w’uko amazi y’uruzi rwa Ufurate agiye gukama (Ibyahishuwe 16:12). Azageza ubwo akama burundu. Ayo mazi ntazashobora guha inkunga ikwiriye uwo maraya ushaje kandi uteye ishozi ubwo azaba ayikeneye kurusha ikindi gihe.​—Yesaya 44:27; Yeremiya 50:38; 51:36, 37.

17. (a) Kuki ubutunzi bwa Babuloni Ikomeye butazayirokora? (b) Ni mu buhe buryo iherezo rya Babuloni Ikomeye ritazayihesha ishema na gato? (c) Uretse amahembe icumi, cyangwa buri shyanga ukwaryo, ni nde uzagira uruhare mu irimbuka rikomeye rya Babuloni Ikomeye?

17 Ubutunzi bwinshi bwa Babuloni Ikomeye na bwo ntibuzayirokora na gato. Ndetse bushobora gutebutsa irimbuka ryayo, kubera ko iyerekwa rigaragaza ko igihe inyamaswa n’amahembe icumi bizagaragariza maraya urwango, bizamwambura imyenda ye ya cyami n’ibyo yirimbishaga byose. Bizanyaga ubutunzi bwe. ‘Bizamucuza,’ akozwe isoni no guhishurwa kw’imiterere ye nyakuri. Mbega irimbuka! Byongeye kandi, iherezo rye ntirizaba rimuhesha ishema na busa. Amahanga azamurimbura arye “inyama ze,” asigare ari igikanka kitagira ubuzima. Hanyuma, ‘azamutwika akongoke.’ Azatwikwa nk’uteza icyorezo, ndetse ntazahambwa uko bikwiriye. Amahanga agereranywa n’amahembe icumi si yo yonyine azarimbura maraya ukomeye, ahubwo “inyamaswa,” ari yo Umuryango w’Abibumbye ubwawo, izifatanya na yo muri uko kurimbura gukomeye. Uzemeza umwanzuro wo kurimbura idini ry’ikinyoma. Ibyinshi mu bihugu bisaga 190 bigize Umuryango w’Abibumbye, byamaze kugaragaza binyuze mu myanzuro ifatwa hakozwe amatora ko bifitiye urwango amadini, cyane cyane ayiyita aya gikristo.

18. (a) Ni iki cyerekana ko amahanga ashobora guhindukirana idini rikomoka i Babuloni? (b) Ni iyihe mpamvu y’ingenzi izatuma maraya ukomeye agabwaho igitero simusiga?

18 Kuki amahanga azakoza isoni atyo uwari maraya wayo? Amateka ya vuba aha yerekana ko amahanga ashobora guhindukirana idini rikomoka i Babuloni. Hari za leta zo mu bihugu bimwe na bimwe, urugero nko mu cyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti no mu Bushinwa, zacogoje ububasha bw’amadini bitewe n’uko ziyarwanya. Mu bihugu byiganjemo amadini y’Abaporotesitanti by’i Burayi, gukwirakwira k’umwuka wo kudashishikazwa n’iby’idini no kuyatakariza icyizere byatumye insengero zisigaramo ubusa, ku buryo urebye idini risa n’aho ryapfuye. Naho ubwami bugari bwa Kiliziya Gatolika bwo bwugarijwe n’amacakubiri ashingiye ku kwigomeka no kutavuga rumwe; ibyo kandi abayobozi babwo bakaba barananiwe kubihosha. Icyakora, ntitwibagirwe ko igitero cya nyuma simusiga kizatezwa Babuloni Ikomeye kizaba ari ugusohorezwaho urubanza rudakuka Imana yaciriye maraya ukomeye.

Gusohoza ibyo Imana yagambiriye

19. (a) Ni mu buhe buryo urubanza Yehova azasohoreza kuri maraya ukomeye rwagereranywa n’urwo yasohoreje kuri Yerusalemu y’abahakanyi mu mwaka wa 607 mbere ya Yesu? (b) Imimerere Yerusalemu yarimo igihe yahinduka umusaka n’ikidaturwa nyuma y’umwaka wa 607 mbere ya Yesu ishushanya iki ku birebana n’iki gihe?

19 Ni gute Yehova azasohoza urwo rubanza? Ibyo bishobora kugereranywa n’igikorwa Yehova yakoreye ubwoko bwe bw’abahakanyi mu gihe cya kera, ubwo yavuzeho ati “no ku bahanuzi b’i Yerusalemu nababonyeho ibibi bishishana, barasambana, bagendera mu binyoma kandi bakomeza amaboko y’inkozi z’ibibi, kugira ngo hatagira uva mu byaha bye. Bose bambereye nk’i Sodomu, n’abahatuye nk’i Gomora” (Yeremiya 23:14). Mu mwaka wa 607 mbere ya Yesu, Yehova yakoresheje Nebukadinezari mu gikorwa cyo ‘kwambura’ uwo mugi wasambanaga mu buryo bw’umwuka ‘imyambaro yawo’ no ‘gutwara iby’uburimbyi byawo bakawusiga iheruheru wambaye ubusa’ (Ezekiyeli 23:4, 26, 29). Yerusalemu y’icyo gihe igereranya amadini yiyita aya gikristo muri iki gihe, kandi nk’uko Yohana yabibonye mu iyerekwa ryabanje, Yehova azaha igihano nk’icyo amadini yiyita aya gikristo hamwe n’andi madini y’ibinyoma yose. Uko Yerusalemu yari imeze igihe yari yarahindutse umusaka n’ikidaturwa nyuma y’umwaka wa 607 mbere ya Yesu, bitugaragariza uko amadini yiyita aya gikristo azaba ameze nyuma yo kunyagwa ubutunzi bwayo no gukozwa isoni ku mugaragaro. Kandi igice gisigaye cya Babuloni Ikomeye na cyo ntikizaba cyorohewe.

20. (a) Ni gute Yohana agaragaza ko Yehova azongera gukoresha abategetsi b’abantu mu gusohoza imanza ze? (b) “Igitekerezo” cy’Imana ni ikihe? (c) Ni mu buhe buryo amahanga azasohoza ‘igitekerezo kimwe ahuriyeho,’ ariko mu by’ukuri ni igitekerezo cya nde kizasohozwa?

20 Nanone Yehova azakoresha abategetsi b’abantu mu gusohoza imanza ze, nk’uko Yohana abitubwira agira ati “kuko Imana yashyize mu mutima wabyo gusohoza igitekerezo cyayo, kugira ngo bisohoze igitekerezo kimwe bihuriyeho cyo guha ya nyamaswa ubwami bwabyo, kugeza aho amagambo y’Imana azasohorezwa” (Ibyahishuwe 17:17, “NW”). Icyo ‘gitekerezo’ cy’Imana ni ikihe? Ni ugutuma abishi ba Babuloni Ikomeye bishyira hamwe kugira ngo bayirimbure burundu. Birumvikana ko ikizatuma abo bategetsi bayitera ari ukugira ngo basohoze ‘igitekerezo bahuriyeho.’ Bazibwira ko guhindukirana maraya ukomeye bizaba ari ukurwanira inyungu z’ibihugu byabo. Wenda bazagera aho babona ko kuba amadini akomeza kubaho mu bihugu byabo bibangamiye ubutegetsi bwabo. Ariko mu by’ukuri, ni Yehova uzayobora icyo gikorwa. Bazasohoza igitekerezo cye barimbura umwanzi we wa kera kandi w’umusambanyi, bamukubite rimwe risa bahite bamunangura!​—Gereranya na Yeremiya 7:8-11, 34.

21. Ubwo inyamaswa itukura izakoreshwa mu kurimbura Babuloni Ikomeye, ni iki uko bigaragara amahanga azakorera Umuryango w’Abibumbye?

21 Ni koko, amahanga azakoresha inyamaswa itukura, ari yo Muryango w’Abibumbye, mu kurimbura Babuloni Ikomeye. Icyakora, ntazabikora abyibwirije ubwayo, kuko Yehova azashyira mu mitima yayo ‘gusohoza igitekerezo cye, kugira ngo asohoze igitekerezo kimwe ahuriyeho.’ Mu gihe cyagenwe, biragaragara ko amahanga azabona ko ari ngombwa guha imbaraga Umuryango w’Abibumbye. Mu buryo runaka, amahanga azaha uwo muryango amenyo awuha ubutware bwose n’imbaraga afite kugira ngo ushobore guhindukirana idini ry’ikinyoma maze urirwanye kandi urineshe “kugeza aho amagambo y’Imana azasohorezwa.” Nguko uko maraya ushaje azarunduka. Yewe, si we warunduka!

22. (a) Uburyo marayika asozamo ubuhamya bwe mu Byahishuwe 17:18, bugaragaza iki? (b) Ni gute Abahamya ba Yehova bitabira ibyo guhishurwa k’ubwo bwiru?

22 Marayika yashoje ubuhamya bwe asa n’aho atsindagiriza ko urubanza Yehova yaciriye ubutware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma ruzasohozwa nta kabuza, agira ati “wa mugore wabonye ni we wa mudugudu ukomeye utegeka abami bo mu isi” (Ibyahishuwe 17:18). Kimwe na Babuloni ya kera yo mu gihe cya Belushazari, Babuloni Ikomeye ‘yapimwe mu bipimo, igaragara ko idashyitse’ (Daniyeli 5:27). Irimbuka ryayo rizihuta kandi ntirizasubirwaho. None se, Abahamya ba Yehova bitabira bate ibyo guhishurwa k’ubwo bwiru bwa maraya ukomeye n’ubw’inyamaswa itukura? Batangazanya umwete umunsi w’urubanza wa Yehova, ari na ko basubizanya ‘ijambo risize umunyu’ ibibazo by’abashaka ukuri bataryarya (Abakolosayi 4:5, 6; Ibyahishuwe 17:3, 7). Nk’uko igice gikurikira kibigaragaza, abantu bose bashaka kuzarokoka igihe maraya ukomeye azarimburwa bagomba kugira icyo bakora, kandi vuba!

[Amafoto yo ku ipaji ya 252]

Uko ubutegetsi bw’ibihangange bw’isi burindwi bwagiye bukurikirana

EGIPUTA

ASHURI

BABULONI

ABAMEDI N’ABAPERESI

U BUGIRIKI

ROMA

ABONGEREZA N’ABANYAMERIKA

[Amafoto yo ku ipaji ya 254]

“Na yo ni umwami wa munani”

[Ifoto yo ku ipaji ya 255]

Bateye umugongo Umwana w’Intama, ‘baha ya nyamaswa imbaraga zabo n’ubutware bwabo’

[Ifoto yo ku ipaji ya 257]

Amadini yiyita aya gikristo, ari na yo gice cy’ingenzi mu bigize Babuloni Ikomeye, azahinduka umusaka nk’uko byagendekeye Yerusalemu ya kera

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze